Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Mudugudu wa Nyaburanga, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho Sebeya yisukira mu kiyaga cya Kivu. Umwe mu bahaye amakuru Bwiza.com utashatse kumenyakana avuga ko umurambo w’uyu mugabo wabonetse kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020 ahagana saa saba z’amanywa. Uyu muturage unatuye mu Murenge wa Gisenyi ati ” Aho Sebeya yisukira mu kiyaga cya Kivu hagaragaye umurambo w’umugabo utabashije kumenyekana kandi wari waramaze kwangirika cyane.” Yadutangarije ko “Uyu murambo waje kurohorwa n’abasirikare barwanira mu mazi (Marines) ujyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma. Nyuma y’ibyo, kuko ubuyobozi bwabuze nyirawo, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ibitaro bafata umwanzuro wo kujya kumushyingura mu Irimbi rya Karundo.” Bwiza.com yavuganye n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Vedaste Uwimana avuga ko ” Ntacyo yatangaza kuri aya makuru, ko twabaza polisi.” Bwiza.com yahamagaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburenegerazuba, CIP Bonavanture Karekezi ntiyitaba telefoni. Ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga. Turi butangaze icyo avuga kuri aya makuru mu gihe araba adusubije. Muri iki gihe cy’imvura nyinshi hakunze kugaragara abantu batwawe n’imigezi, bakahisa ubuzima. Ni ingingo ubuyobozi buhora busaba abaturage kuba bakora ingendo mu mvura bitewe n’ibyago bishobora kwibasira ubuzima bwabo.


