Abahinzi b’urutoki bo mu mirenge ya Rugerero, Rubavu, Nyamyumba na Kanama mu karere ka Rubavu, bahangayikishijwe bikomeye n’abantu batazwi bakeka ko ari abajura bitwikira ijoro bakiba ibitoki , ku buryo ngo byatangiye kubagiraho ingaruka ziterwa no guhinga hagasarura abatabiruhiye.
Biragwira Simon, umuhinzi w’urutoki utuye mumurenge wa Rubavu ari naho bwiza.com yabashije gusura, ahamya ko ubu bujura bahura na bwo budasanzwe kuko aba bitwikira ijoro babikora byibura buri munsi aho yagize ati”Duhangayikishijwe bikomeye n’iki kibazo, abo bantu tutazi bitwikira ijoro bakatwiba ibitoki , hari n’abo tubona twagirango tubateshe bakatwirukankaho bashaka kudutema, turasaba inzego zibishinzwe kudutabara”
Ubusanzwe umurenge wa Rubavu, ni umwe mu mirenge ikungahaye gihingwa cy’urutoki muri aka karere. Gusa abaturage ba ho bakaba bahangayikishijwe n’ikibazo cyubu bujura bakorerwa aho bavuga ko icyo kibazo kigeze kubaho mugihe cyashize ariko nyuma kikaza kurangira, ariko none kikaba cyarubuye ndetse kigarukana ubukana budasansanzwe .
Ubu bujura bw’ibitoki buvugwa mu gihe abahinzi bamaze iminsi binubira abashumba b’inka bitwikira ijoro nab o bagatemagura imitumba y’intoki bakajya kuyigaburira amatungo ya bo, ndetse rimwe na rimwe bagahohotera ba nyiri imirima.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busanga umuti w’iki kibazo ku ikubitiro wavugutwa n’abo bahinzi ubwabo, bukabasaba kwicungira umutekano bakaza amarondo bashyiraho abarinzi b’amahoro mu buryo bwo kurwanya abo bajura.
Murenzi Janvuier ni umuyobozi w’agateganyo waka karere yagize ati”iki kibazo twakigejejweho, kandi hari ingamba twafashe zikomeye.Icyo dusaba abo bahinzi ni uko bagira uruhare no gufata iyambere mu kwicungira umutekano bakaza amarondo kandi batangira amakuru kugihe, ndetse banashyiraho abarinzi b’amahoro bizeye”
Abo biba ibitoki by’abaturage ariko uyu muyobozi aranababurira ko uzabifatirwamo azahanwa bikomeye, gusa akanasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe k’umuntu babonye acuruza ibitoki kandi atabihinga bityo agakurikiranwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore@Bwiza.com


