Mu Murenge wa Busasamana, Akarere Rubavu hadutse ubujura buhangayikishije abaturage bw’abantu barimo kubiba imyaka ikiri mu mirima.
Aba baturage bakeka ko ubu bujura bukorwa n’abahoze barinda iyo myaka, bavuga ko ubu bujura bwibasira imyaka y’ibirayi n’ibindi bikiri mu mirima.
Bavuga ko ubu bujura bubasigira igihombo gikabije nyamara baba barahinze bagamije inyungu, ari naho bahera basaba ubuyobozi kubafasha gushakira igisubizo kirambye iki kibazo.
Uretse ubujura bw’ibirayi, nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, biravugwa ko muri aka Karere ka Rubavu usibye imyaka iri mu mirima n’iyasaruwe yibwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko ubu bari muri gahunda yo kujyana mu bigo ngororamuco abakora ibi bikorwa by’ubujura bose ku buryo batanga icyizere cy’uko aba baturage bagiye kujya bahinga bakeza ndetse bakanasarura.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dufite abaturage benshi bakora imirimo
y’ubuhinzi n’ubworozi nubwo harimo n’ikindi gice kirimo abakora ubushabitsi n’ubukerarugendo.
Abasesengura iterambere rishingiye ku buhinzi muri aka gace bagaragaza ko hatagize igikorwa abenshi muri aka karere bazahura n’isubira inyuma ry’ubukungu mu bari barangajwe imbere n’iterambere rishingiye ku buhinzi.


