Polisi mu Karere ka Rubavu yataye muri yombi abatekamutwe 9 bashukaga abaturage bashaka kubagurisha amabuye y’agaciro atari ayanyayo (fake minerals). Aba bakaba baratawe muri yombi mu mukwabu wabaye kuwa 28 Werurwe mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Gisenyi.
Ibiro byibuze 2000 by’amabuye ya coltan atari ayanyayo nibyo byafatanywe abo bagabo aho yari yapakiwe mu mifuka 24 nk’uko polisi ivuga.
Umuvugizi wa polisi mu burengerazuba, CIP Innocent Gasasira, avuga ko hari amakuru y’ako gatsiko bari babonye avuga ko bari gutekera imitwe abantu n’amabuye y’agaciro ya cyabakanga.
CIP Gasasira ati: “ Mu iperereza, twamenye ko hari agatsiko gakora magendu y’amabuye y’agaciro atari ayanyayo akabikwa mu nzu y’uwitwa Rehema Muhawenimana .”
Yakomeje agira ati: “ Nyuma twabonye amakuru ko ako gatsiko kazazana ayo mabuye y’agaciro atari ayanyayo muri iyo nzu, igikorwa cyarakozwe maze bafatirwa aho n’ibiro bigera mu 2000 bya coltan ya feke iri mu mifuka 24 .”
Abatawe muri yombi n’ayo mabuye bajyanywe kuri station ya polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kuri iki kibazo.
CIP Gasasira yongeyeho ko iperereza rishaka kumenya niba hari abandi bantu bakoranaga n’aka gatsiko kugirango bafatwe, cyangwa umubare w’abantu baba baratekewe umutwe n’ako gatsiko.
Gusa, ngo ikigaragara n’uko iyi nzu ya Muhawenimana, uri mu batawe muri yombi, ari yo yari icyicaro bashakiragamo abantu batekera imitwe, aho ngo babanzaga kwereka uwo bashaka gutekera umutwe coltan ya nyayo kugirango agire icyizere ko amabuye agiye gutwara ari aya nyayo.
Iki cyaha kikaba gihanishwa ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3)kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



