Rubavu: Hatejwe cyamunara inyuranije n'umwanzuro w'urukiko

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwemeje ko Koperative ifitiye Banki umwenda wa Miliyoni 10
Banki yatanze miliyoni 16, ariko yishyuza miliyoni 39
Banki na Koperative baburanye ku ngano nyakuri y’umwenda kuko byarimo impaka
Igipangu gifite agaciro ka miliyoni 20 cyaguzwe miliyoni umunani
Umuryango wa Ntiyamira Aloys uratabaza inzego zinyuranye nyuma y’uko uterejwe umutungo urimo inzu yatanzweho ingwate na Koperative COOSURWA, nyamara urukiko rwaranzuye ko inguzanyo yatanzwe ari miliyoni 10, hakaba hari hamaze kwishyurwa izisaga zirindwi. Inzu yatejwe ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 20, ariko ikagurwa miliyoni umunani. Umuhesha w’inkiko we avuga ko yateje cyamunara akurikije amabwiriza ya RDB avuga ko “iyo uwagurijwe atabashije kwishyura umwenda, ingwate yatanze itezwa cyamunara bitagombye guca mu manza”.
Uyu mutungo watejwe cyamunara uri mu kibanza UPI 3/03/04/04/1905 mu kagari ka Mbugangari, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Tariki ya 28 Werurwe 2017, urukiko rukuru rw,ubucuruzi ruri I Kigali rwaciye urubanza Koperative COOSURWA yajuririye irega Banki ya Kigali(BK), haburanwa kwemeza umwenda nyakuri iyi Koperative ibereyemo iyi Banki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu rubanza RCCOMA00757/2016/CHC/HCC, urukiko rwemeje ko umwenda COOSURWA ibereyemo BK ungana n’amafaranga y’u Rwanda 10 609 135. Urukiko rwanategetse kandi BK guha Kopertaive COOSURWA indishyi ingana n’amafaranga 1 325 001.
Iyi Koperative ikaba yari imaze kwishyuraho angana na 7 546 183. Bivuze ko wongeyeho ayaciwe BK, yose hamwe yaba 8 871 184, bityo ku mwenda wemejwe n’urukiko hagasigara 1 737 951.
Nyuma y’amezi arindwi urukiko rukemuye impaka ku mwenda nyakuri, tariki ya 30 Ukwakira 2017, Banki ya Kigali yandikiye COOSURWA iyihanangiriza bwa nyuma, inayisaba kwishyurabitarenze iminsi 30, amafaranga angana na 39 025 848 (hafi incuro enye z’umwenda wemejwe n’urukiko).
Tariki ya 4 Mutarama 2018, umuhesha w’inkiko Kayiranga Callixte yaje guteza cyamunara, inzu igurishwa miliyoni umunani.
Me Kayiranga ahamya ko ibyakozwe byubahirije amategeko, ngo “usibye umwanzuro w’urukiko umusaba guhagarika iyi cyamunara niwo yari kubahiriza, naho ubundi yakurikije amabwiriza ya RDB n’umwanditsi mukuru. Ibijyanye n’urubanza rwaciwe ntibyamurebaga”.
Me Semanza Jean Damascene wunganira COOSURWA we avuga ko “nubwo ingwate yanditswe muri RDB, ntihagaragaraga umwenda nyakuri iyo ngwate yatangiwe, bityo ngo impaka zakemuwe n’urukiko zagombaga guhabwa agaciro”.
Ati,”ingwate nibyo yaratanzwe, ariko hari hakenewe kumenya ngo umwenda nyakuri iyo ngwate ihagarariye ni ungana iki? Nibyo rero urukiko rwanzuyeho, rwemeza ariya mafaranga, BK yihutira guteza cyamunara nyuma y’amezi angana kuriya, iza isaba miliyoni 39 kandi urukiko rwaramaze kwanzura ko ari miliyoni 10”.
Me Semanza kandi yandikiye Me Kayiranga ibaruwa imusaba guhagarika iyi cyamunara ubwo yatangazwaga bwa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2017. Me Kayiranga yabaye aretse, ategereza ibyumweru bitatu, ntiyabona umwanzuro w’urukiko umuhagarika, cyamunara iba tariki ya 4 Mutarama 2018.
Gusa na Me Semanza yemera ko nta kundi Me Kayiranga yari kubigenza, ngo kuko Kopertaive nayo yandikiye urukiko kuva icyo gihe ntirwagira umwanzuro rubifatira kugeza magingo aya. Ngo incuro nyinshi bajyaga ku rukiko kwibutsa, bakabwirwa ko ubishinzwe adahari, yarwaye cyangwa yagiye mu kandi kazi, ntibanabone uwamusigariyeho.
Umuryango wa Ntiyamira wihutiye gutambamira ihererekanya ry’uwo mutungo maze wiyambaza inzego zinyuranye nk’uko bigaragara mu nyandiko Bwiza.com ifitiye kopi. Uko bigaragara, izo nzego zirimo Intara y’Uburengerazuba, akarere ka Rubavu, ubuyobozi bw’ingabo muri ako karere, ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere, ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Rubavu, RDB ndetse n’agashami ka BK gashinzwe iby’amategeko kahawe kopi.
Ibindi kuri iyi nkuru:
BK yo ivuga ko yatanze inguzanyo ya 16 200 000, ariko ayageze kuri konti za Koperative ni ziriya icumi gusa
Hari n’aho bigaragara ko BK yongereye iyi Koperative inguzanyo ya miliyoni 14, nyamara aya mafaranga agasinyirwa n’uwari Perezida wayo Uzabakiriho Janvier wenyine, mu gihe iya mbere yasinyiwe n’abanyamuryango bose. Uyu mwenda Koperative yarawuhakanye mu rukiko, iranabitsindira.
Koperative COOSURWA kandi, yari yaremerewe kwishyurirwa 75% by’inguzanyo na BDF, ariko ntibyubahirijwe kuko yahise igenda biguruntege.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzu yatejwe cyamunara ni iya Ntiyamira Aloys na Nyiribambe Jacqueline batije Koperative COOSURWA nabo bari babereye abanyamuryango.
Iri imbere y’amashuri Umubano I mu mudugudu wa Rebero. Iri mu kibanza cya metero 25 kuri metero 20.
Igizwe n ‘ibi bikurikira:
Inzu nini ifite ibyumba birindwi n’akabaraza, irimo sima itukura kandi irimo pulafo
Mu mpande zayo, hari annexe 3, zigizwe n’ibyumba 11.
Mu gikari harimo igikoni cy’ibyumba bibiri, umusarani n’ubwogero, ndetse n’icyobo gifata amazi.
Ku muhanda, hari inzu y’ubucuruzi(kiyosike) nayo igizwe n’ibyumba 3
Yubatse muri rukarakara, ariko uruzitiro rwayo rukozwe n’amatafariye ahiye(mpunyu)
Urupangu wayo rukingishije urugi rw’ibyuma rusize irangi rya Oranji
Mu rugo imbere, hateye ibiti byinshi(umwembe, avoka 2, amapapayi 2, amakawa 3), n’indi miti inyuranye ivura gakondo, dore ko uyu Nyiribambe Jacqueline ngo asanzwe ari umuvuzi uzwi muri Rubavu.
Ibindi kuri iyi nkuru biracyakurikirwanwa

INZU YA CYAMUNARA
Ubwo inzu yatezwaga cyamunara

IMG 0992
S1
S2 S3
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *