Ishuri ‘Alliance Techical school’ riherereye mu kagari ka Mutovu mu murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, ryafunzwe kubera imikorere mibi.
Mu gihe igihembwe cya 3 cy’amashuri muri uyu mwaka wa 2017 cyatangiye, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo guhagarika iki kigo nyuma yaho abarimu umunani bagikoramo bamaze imyaka ibiri bakora badahembwa.
Mu kiganiro kuri telefoni Bwiza.com yagiranye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, bwana Mvano Etienne, yavuze ko iki kigo kimaze hafi imyaka ibiri gikorera mu kajagari, nyuma yo gusanga nta musaruro gitanga bakaba bahisemo kugihagarika.
Agira ati ”uwari umuyobozi wacyo [avuga ko atibuka izina rye] yakoze amanyanga aho yafashe amafaranga y’ideni kuri banki yo gukoresha no guhemba abarimu ndetse no kugura ibikoresho, nyuma aza kuyacikana turamubura kugeza ubu cyayoborwaga nundi ariko abarimu badahembwa kandi nta gikoresho na kimwe ishuri rya tekiniki rigira, abarimu barambuwe bituma batuzuza inshingabo zabo duhitamo kugifunga aho kuroga abana”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rw’abanyeshuri na bo bigaga muri iri shuri barakemanga bikomeye amasomo bahabwaga.
Ngirabakunzi Paul yagize ati ”twatangiye turi abanyeshuri basaga 150 kuri ubu dusigaye turi nka 50, icyo twahunze ni uko abarimu baduhaye badashoboye akazi, nta bikoresho tugira, batwigisha amagambo gusa”.
Aba banyeshuri barasaba ko babashakira aho biga kugirango byibura ababishoboye basoze uyu mwaka wa mashuri.
Umukozi mu karere ka Rubavu ushinzwe amashuri yisumbuye n’aya tekinike, Nturano Eustache, avuga ko bazabohereza mu bigo bya tekiniki bibegereye.
Ati ”abanyeshuri bari basigaye ni 51, ubu turi gushaka uburyo tubohereza mu bindi bigo bifite abarimu n’ibikoresho kugirango barangize uyu mwaka w’amashuri”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi yakomeje avuga ko bahangayikishijwe nuko abo barimu bahakoraga bambuwe ndetse ngo na Banki yafashwemo iyo nguzanyo ikaba yatangiye kwibaza uko bizagenda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com


