Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hagiye gushyirwa ubwiherero ndetse hongererwe umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi bavugaga ko hari ibitanoze nk’uko byatangajwe n’ Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu .
Abasura Ikiyaga cya Kivu bagaragazaga kuba babura ubwiherero nk’intenge yatumaga bamwe bahitamo kwibohorera mu mazi, naho abandi ntibashobore gutahana ibyo bajyanye ku mazi kubera ubujura bukorwa n’abana bato.
Inkengero rusange z’ikiyaga cya Kivu zikoreshwa n’abasura Akarere ka Rubavu, zifite uburebure bwa metero zibarirwa muri 800, habera ibikorwa bitandukanye birimo koga mu Kivu, gukina umupira w’amaboko ku mucanga, kwicara ukareba amazi ukaruhuka, kuhakorera ibirori no kujya mu bwato bukagutembereza mu mazi hamwe no kuhafatira amafoto.
Iyi nkuru dukesha KTRadio ivuga ko umwaro rusange wa Gisenyi mu cyumweru usurwa n’abantu babarirwa mu bihumbi bitanu, ndetse mu gihe cy’iminsi y’ikiruhuko uyu mubare urazamuka ukagera ku bihumbi icumi.
Ibi byose bigira abo bitunga n’imiryango yabo kuko bahabona akazi gahoraho nko gutwara abantu mu bwato, gufotora no kwigisha abantu koga.
Abagenda kuri izi nkengero z’ikiyaga ariko bavuga ko bibabaje kuba ubwiherero buri kure, abahagenda bakavuga ko bibabangamira.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko inyigo irimo gukorwa ku byashyirwa ku nkengero z’ikiyaga, izasubiza ibibazo bihaboneka kandi umubare w’abahasura uziyongera, icyakora avuga ko ibibazo birebana n’umutekano bigomba gukemuka byihutirwa hamwe no kuhashyira ubwiherero.
Yongeyeho ko umwaro rusange w’ikiyaga cya Kivu uzwi nka plage urimo gutegurirwa inyigo izagaragaza serivisi zikenerwa na buri wese, haba ku mazi, ubutaka na sporo.
Ati “Twamaze gushaka umushakashatsi utugaragariza ibikorwa byashyirwa mu mazi no ku butaka, igice gishyirwaho ibya siporo, akorerwa ibirori n’ahashyirwa ibikorwa bifasha abana ndetse n’aho abantu babona ibyo bakeneye baje ku mwaro, nk’ubwiherero n’amafunguro.
Muri iki cyumweru dufite gusobanura uyu mushinga kugira ngo hashakwe abazaza kuwushyira mu bikorwa, hakaboneka umwaro mwiza Abanyarwanda n’abanyamabanga bishimira.”
Umwaro rusange wa Rubavu, uzaba ufite ibikorwa byishimirwa n’abawusira n’ubwo uzakomeza kunganirwa n’uw’abantu ku giti cyabo nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.



2 Responses
Rubavu: Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hagiye gushyirwa ubwiherero butahabonekaga
najye nzaza kuhasura
Rubavu: Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hagiye gushyirwa ubwiherero butahabonekaga
najye nzaza kuhasura