Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47

Sangiza iyi nkuru

Mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi riherereye mu mudugudu wa Nyaburanga, akagari ka Nengo, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu havumbuwe imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 izwi nka Kalashnikov.

Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko iyi mbunda yabonetse mu gisenge (plafond) cy’icumbi ry’abarimu muri iri shuri, ibonwa n’umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Uwimana Jean Paul.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isano ikorera mu ntara y’uburengerazuba, Uwimana yasobanuye ko yabonye iyi mbunda ubwo yinjiraga mu gisenge cy’iri cumbi, ashaka kugera imbere muri iri cumbi nyuma y’aho abana bari bamaze kumubwira ko bataye imfunguzo zaho.

Yagize ati: “Ubwo nasangaga abana bataye urufunguzo, nahise mfata umwanzuro wo kunyura kuri palafo kugira ngo mbafungurire, nkigeramo nsangamo imbunda na magazine 3 zirimo amasasu maze mbikuramo.”

Nk’uko bigaragara mu ifoto y’inkuru, iyi mbunda ishaje yari irambitse mu gisenge, yujuje ibisabwa birimo igice kibikwamo amasasu kizwi nka magazine, ku buryo byashoboka ko yarashishwa.

Iki kinyamakuru cyamenye ko imaze kubonwa, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zabimenyeshejwe ndetse n’iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uburyo yageze muri iri shuri n’uwayigejejemo.

BWIZA yashatse kumenya icyo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba avuga kuri aya makuru, ariko ntabwo araboneka ngo asubize. Mu gihe yaboneka, ibyo atangaza birongerwa mu nkuru.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    Iyi nkuru inteye amakenga nihakorwe iperereza Fdlr Yaba yatwinjiranye.

  2. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    Iyi nkuru inteye amakenga nihakorwe iperereza Fdlr Yaba yatwinjiranye.

  3. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    None se iyo imfunguzo z’inzu zitakaye, umwanzuro ubangutse uba ari ugukuraho amabati na plafond ngo umanukire mu nzu imbere, cyangwa ni ukwica cylindre ugashyiramo indi? Guca mu gisenge se byo, byakorwa n’ushinzwe amasomo mu kigo, cyangwa byakorwa n’umufundi yakwiyambaza? Ubundi se yari guca mu gisenge agafungurira imbere gute nta mfunguzo? C’est du n’importe quoi.

  4. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    None se iyo imfunguzo z’inzu zitakaye, umwanzuro ubangutse uba ari ugukuraho amabati na plafond ngo umanukire mu nzu imbere, cyangwa ni ukwica cylindre ugashyiramo indi? Guca mu gisenge se byo, byakorwa n’ushinzwe amasomo mu kigo, cyangwa byakorwa n’umufundi yakwiyambaza? Ubundi se yari guca mu gisenge agafungurira imbere gute nta mfunguzo? C’est du n’importe quoi.

  5. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    Abo bana batunga imfunguzo z’inzu ababyeyi bagombye kuba ari bo bazigira bari hehe?

  6. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    Abo bana batunga imfunguzo z’inzu ababyeyi bagombye kuba ari bo bazigira bari hehe?

  7. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    Abo bana batunga imfunguzo z’inzu ababyeyi bagombye kuba ari bo bazigira bari hehe?

  8. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    Abo bana batunga imfunguzo z’inzu ababyeyi bagombye kuba ari bo bazigira bari hehe?

  9. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    Umuyobozi wagiye mugisenge ahhhhh gusa investigation niyi izabigaragaza neza byose

  10. Rubavu: Mu icumbi ry’abarimu habonetse imbunda ya AK-47
    Umuyobozi wagiye mugisenge ahhhhh gusa investigation niyi izabigaragaza neza byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *