Abagore bacururizaga imbuto mu gasoko ko mu murenge wa Gisenyi, ahazwi nko kwa Rujende, bamaze iminsi barigabije ibice bitandukanye by’Umujyi wa Gisenyi nyuma yo kuvanwa aho bacururizaga, bagashinja Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi kubateza igihombo.
Magingo aya abenshi nyuma yo kwirukanwa aho bakoreraga, bahise bajya gukorera ku mihanda n’imbere y’amaduka atandukanye yo mu mujyi wa Gisenyi, ibyateje akavuyo muri uwo mujyi.
Abaganiriye n’Itangazamakuru rikorera mu karere ka Rubavu, bavuze ko ku wa kane w’icyumweru gishize ari bwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwabategetse kuva mu gasoko ko kwa ‘Rujende’ nyamara batigeze bateguzwa.
Aho kwa Rujende bari barahakodesherejwe n’Umuryango Femme Active bemeza ko ari wo wabavanye mu muhanda, aho bari bamaze igihe bakorera.
Bavuga ko intandaro yo kugira ngo bavanwe aho bari basanzwe bacururiza ari uko amasezerano Femme Active yari ifitanye n’uwari warayikodesheje yarangiye, hanyuma nyir’ugukodesha yashaka ko bakomeza gukorera mu kibanza cye ubuyobozi bukabyitambikamo.
Mukeshimana Marie Rose uyobora umuryango Femme Active, yemereye BWIZA ko bariya bagore bavanwe aho bakoreraga kubera ko uwari warabakodesheje yabasabye ubutaka bwe, gusa uwo muryango ukaba ukiri mu nzira zo gushakisha aho uba ukodeshereje abo bacuruzi mbere y’uko bimukira mu dusoko bubakiwe.
Kuri uyu wa Mbere bamwe mu bagore bakoze igisa n’imyigaragambyo bamagana igihombo bavuga ko bakomeje guterwa.
Uwitwa Alice wacuruzaga imbuto, avuga ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ari bwo birukanwe aho bakoreraga nta wigeze abateguza, none ibyo bacuruzaga bikaba byatangiye kubaborana.
Ati: “Mu by’ukuri biteye agahinda kuza bakakwirukana aho wakoreraga nta wigeze aguha igihe cyo kwitegura, ngo ibyo twaranguye tubanze tubicuruze kuko kuri ubu imari zacu twaranguye zirimo kwangirika.”
Uyu mugore uhamya ko Umuyobozi w’umurenge wa Gisenyi ari we wabirukanye, avuga ko n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buzi ikibazo cyabo, gusa bukaba ntacyo bwigeze bugikoraho.
Ati: “N’umuyobozi w’akarere ikibazo cyacu aracyizi kuko twagiyeyo, turahamusanga atubwira ko icyo kibazo atakizi, ndetse ko ayo masoko atemewe kuko ari mu kajagari, tumusaba ko baba baturetse nk’ukwezi cyangwa ibyumweru bibiri tukabanza tugacuruza imari zacu ariko ntacyo bigeze badusubiza.”
Abacuruzi bahamya ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi aho kubafasha busigaye buzana imodoka y’irondo igapakira ibicuruzwa byabo ikabitwara.
Uwitwa Uwizeye we avuga ko nyir’ikibanza bakoreragamo yari yemeye ko bakomeza kugikoreramo, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi na Femme Active bagahitamo kubimura mu nyungu zabo bwite.
Ati: “Nyir’ikibanza yashatse ko dukomeza kubukoreraho ariko ubuyobozi buza kutwimura ngo n’ubundi turi aba Leta. Twebwe turifuza kuguma aho twakoreraga tukajya tuhasorera nkibisanzwe, kuko abahatuzanye amasezerano yabo na nyir’ubutaka yararangiye, none ni bo bashaka kutwimura kubw’inyungu zabo bwite.”
Uwizeye na bagenzi be bemeza ko kuvanwa aho bakoreraga byateje imiryango yabo inzara, barasaba ko bakwemererwa gukomeza gukorera mu gasoko ko kwa Rujende, kugira ngo bashake ubushobozi buzabafasha kwinjira mu masoko manini nk’abandi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko bwahisemo kuvana bariya bacuruzi kwa Rujende bari bamaze imyaka ibiri bakorera, ngo kuko hari amasoko abiri yamaze kuzura agomba gukemura ibibazo byabo.
Uwimana Vedaste uyobora Umurenge wa Gisenyi avugana na BWIZA yagize ati: “Bariya badamu twabashyize hariya muri 2018, bari bari mu muhanda nyine nk’uko babivuga, hanyuma bagira umuryango w’abagore bagenzi babo babakodeshereza hariya. Icyo gihe rero twarimo twubaka udusoko kugira ngo dukemure ibibazo byabo, cyane ko n’ubundi hariya hatagenewe kuba isoko.”
Utwo dusoko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi avuga kamwe ni aka Rugerero akandi kakaba ku Majengo, twombi tukaba twariyandikishijemo bamwe muri bariya bacuruzi basaba kudukoreramo.
Ku bijyanye n’uko abadamu bavuga ko birukanwe ku bw’inyungu bwite z’ubuyobozi, Gitifu Uwimana yavuze ko nta nyungu bwite zabaye mu kubavana aho bakoreraga.
Ati: “Nta nyungu dufitemo bwite, kuko ibibanza dufite hano mu mujyi bigomba gukoreshwa icyo byagenewe. Iyo twabonye aho gushyira abantu bagomba kuhajya, hanyuma ibindi bibanza bigakoreshwa icyo byagenewe. Icyo dukora umuntu ucururiza mu muhanda mu buryo butemewe, ibintu bye arabyamburwa.”
Uyu muyobozi yavuze ko bariya badamu nta gihe cyo kumara ibicuruzwa byabo bahabwa nk’uko babyifuza, ngo kuko barangura buri munsi, bityo bikaba byagorana kugira ngo hamenyekane igihe ibicuruzwa byabo byashiriye.


