ibaruwa_ya_nyakubahwa_perezida_wa_repubulika-1.jpg

Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Jamila Hamood Salim, nyiri hotel yitwa La Bella, iherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagali ka Rurembo mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu aravuga ko yariganyijwe n’umuturanyi we ubutaka bufite meterokare zisaga 1000 hirengagijwe ibyemezo by’inkiko, ibyanatumye yitabaza Perezida wa Repubulika ngo amurenganure.

VIDEO : JAMILA HAMOOD ARATABAZA PEREZIDA KU KARENGANE ARI GUHURA NAKO

Mu kiganiro yahaye Bwiza TV, Djamira avuga ko yaguze ubutaka, yanubatsemo hotel, mu 1998, agatangira kubaka, hanyuma uwo muturanyi ashinja kumutwarira ubutaka aza ahamusanga mu 2012, biba ngombwa ko amusaba inzira nk’umuturanyi arayimuha ndetse arishyurwa, ariko bigeze aho hazamo ibibazo byo gutwara n’ubundi butaka bwe.

ibaruwa_ya_nyakubahwa_perezida_wa_repubulika-1.jpg
Ibaruwa yigeze kwandikira umukuru w’igihugu amusaba kumurenganura

Hashyizweho huissier, ashyiraho borne barangije baramwishyura, ariko ngo bamaze kumwishyura wa muturanyi yateye urugo rwe nijoro nka saa tatu akubita abakozi be, asenya amahema yari yashyizemo, biba ngombwa ko yitabaza polisi ariko iza itinze ihageze DPC ngo araterefona ategeka ko uyu uvuga ko yarenganyijwe ava aho hantu hagasigara umuturanyi wahamusanze.

Ubwo ni nyuma y’uko uyu muturanyi yari yajuririye urukiko arega huissier kumutwarira ubutaka, hanyuma kubera ko ikibazo cyari kikiri mu rukiko Djamira gutegereza ikizavamo.

Ati “Twasabye umunsi wo kuburana biratinda. Noneho ngiye kureba muri systeme mbona dosiye y’ubutaka bwanjye itarimo…ndibaza kuki iyo dosiye itarimo. Twandika ibaruwa tubaza kuki dosiye yanjye itari muri systeme. Hashize iminsi ibiri mpita mbona bamaze gufata ubutaka bwanjye barabumuha. Ntabwo bamuhaye bwa butaka bwa meterokare 50, bamuhaye meterokare 1835…”

Akomeza avuga ko yahise ajya i Karongi kubaza uko bamuhaye ubwo butaka bamusaba kwandika ibaruwa.

kubashyikiriza_raporo_y_ibipimo_by_ubutaka_bwanyu-al_barwani_jamila_hamood_salim-mukabarisa_hamon_josephine-4.jpg
Ikarita igaragaza uko ubutaka Buteye

Dore imiterere y’ikibazo

Kubera ko uyu rwiyemezamirimo atavuga Ikinyarwanda neza, ubwo yaganiraga na Bwiza TV yifuje ko undi muntu uzi iki kibazo neza asobanura imiterere y’iki kibazo kugirango kirusheho kumvikana.

Uyu ni uwitwa Kamanzi Emmanuel utuye muri Nyamyumba.

Yagize ati “ Ikibazo kiri hano ni ikibazo kijyanye n’ubutaka hagati y’uwitwa Jamila Hamood Salim na Mukabarisa Josephine, aho baburanye bahera mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, bigera no mu rukiko rwisumbuye, bigera no ku Muvunyi kubera impamvu z’akarengane, hakurikizwa inzira zo kugirango urubanza rurangizwe nk’uko bigenwa n’amategeko,”

Yakomeje agira ati “ Habayeho kuzana umuhesha w’inkiko w’umwuga, kuko ni bo bafite ububasha bwo kurangiza urubanza, witwa Me Marie Florence, arangiza urubanza mu bijyanye n’amafaranga, ageze ku bijyanye n’ubutaka kuko urukiko rwari rwanzuye ko Mukabarisa Josephine yarengereye Jamila meterokare 50, ariko bagasanga aho hantu yarahubatse inzu, bagasanga gufata inzu bakayisenya kubera meterokare 50 basanga bataba batanze ubutabera, bituma bamubarira amafaranga (Jamila).”

Avuga ko umuhesha w’inkiko yatangiye inzira yo kwishyuza ayo mafaranga arayahabwa ashyikirizwa Jamila, ariko icyari gisigaye ni ukumenya impinduka zagombaga kuba ku byangombwa by’ubutaka bw’impande zombi.

Ati “ Ku cyangombwa cya Mukabarisa Josephine, hari kwiyongeraho meterokare 50 kuko yamaze gutanga amafaranga. Jamila hari kuvaho meterokare 50 zijya kwa Mukabarisa. Bahera mu Karere ka Rubavu, abashinzwe ubutaka baho baraza uwa mbere (Munyabuhoro Louis Robert) ahageze agiye gupima, asomye icyemezo cy’urukiko aravuga ngo urukiko rwaribeshye.” Uyu yatashye adapimye.

Urukiko rwagaragaje ko umuhanda wanditse kuri Jamila kubera ko uriya muturanyi we nta yindi nzira afite yo kunyuramo, bagomba kuyinyuramo bombi ariko bagakoresha uwo muhanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kamanzi avuga ko umuhesha w’inkiko yasabye undi mutekinisiye akagenda agapima, arangije afata ubutaka bwa Jamila akuraho meterokare 1060, ariko barebye raporo babona ntaho ihuriye n’icyemezo cy’urukiko, biba ngombwa ko basaba umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburengerazuba, baragenda basubiramo nk’ibyakozwe mbere Jamila bamutwara ubutaka.

Ati “Jamila Hamood Salim arongera anenga raporo yakozwe amaze kuyinenga biba ngombwa ko umuhesha w’inkiko Me Irambona Marie Florence yandikira ikigo cy’igihugu cy’ubutaka i Kigali kuba baza bagafata ibipimo by’ukuri. Baraza barongera bakora copie paste nk’iyakozwe i Rubavu, ikorerwa i Karongi, na bo bagaragaza ko bagomba kumwambura ubwo butaka bungana gutyo.”

whatsapp_image_2023-12-29_at_17.38_46.jpg
Jamila Hamood Salim, avuga ko akeneye kurenganurwa kuko yasanze ikigo cy’ubutaka cyaratanze icyangombwa cy’ubutaka barimo baburana ndetse urubanza rugikomeje

Byabaye ngombwa ko yitabaza Perezida wa Repubulika

Kamanzi ati “Byabaye ngombwa ko Jamila Hamood Salim yandikira Perezida wa Repubulika amusaba ko yamurenganura bagafata ibipimo nyabyo. Itsinda riturutse muri perezidansi ryaje rizanye n’abapima ubutaka baturutse i Kigali, baraza bafata ibipimo by’ukuri berekana n’ahantu bagomba kuzashyira borne. Iyo raporo ni yo umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Nsengiyumva Jean-Damascene yakoresheje arangiza urubanza,”

inyandiko_yasabaga_gusubirishamo.jpg
Inyandiko yandikiwe ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu

Aho ikibazo kizingiye

Kamanzi yongeyeho ati “ Ikibazo ahantu kiri nyamukuru. Akimara kurangiza urubanza, akoresheje raporo y’ukuri, habayeho ikibazo cy’uko Mukabarisa Josephine yatambamiye irangizwa ry’urubanza, ariko n’amategeko arabimwemerera,…avuga ko batanze ubutaka bwe, kuko bemeje ko bagomba kumuha meterokare 50, Jamila ku cyangombwa cye hakavaho meterokare 50, we yashakaga ko bakomeza kumuha ibipimo bari basanzwe bamuhereza birenga ibyo urukiko rwemeje…”

kamanzi-2.jpg
Kamanzi Emmanuel , asobanura uko ikibazo cya Jamila Hamood Salim

Icyakurikiyeho kandi cyababaje Jamila nuko mu gihe hateganyijwe urubanza nyuma yo kurega, bateganyije gukora inama nteguzarubanza, ariko bamwe na bamwe bakajya babura abandi bakaboneka, urukiko rugendeye ku kuba uwunganira Mukabarisa Josephine yaratanze ikirego, uwunganira Jamila akisobanura kuri icyo kirego, rufata umwanzuro wo kugena itariki y’urubanza ku itariki ya 15/05/2024.

Muri uru rubanza hazaba harebwa niba ibipimo umuhesha w’inkiko yakoresheje yaribeshye cyangwa se ataribeshye.

Ariko, ku itariki ya 9/12/2023 Jamila bamuhinduriye icyangombwa bamuhereza icyangombwa gishya muri systeme yisanga bamukuyeho meterokare 1835 kandi mu cyemezo cy’urukiko hagaragara ko bagomba kumukuraho meterokare 50. Habayeho kwandikira umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburengerazuba asabwa ibisobanuro ku byakozwe kuko ibyo byakozwe bitakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Icyo Jamila rero yifuza nuko ibyemezo by’inkiko bikwiye kubahirizwa kandi agahabwa ubutabera bukwiye.

Bwiza.com yagerageje kuvugisha ushinzwe ubutaka ku ntara y’Iburengerazuba , Tuyisenge Jean Claude, ku murongo wa telephone tumuhamagaye ntiyatwitaba, n’ubutumwa bugufi twohereje yari atarabusubiza ubwo twandikaga iyi nkuru. Kuko twashakaga kumenya uko hafashwe icyemeze cyo kugabanya ubutaka no guhindura icyangombwa mu gihe abafitanye amakimbirane kuri bwo bakiri mu nkiko kuko hari urubanza rubyerekeyeho tariki ya

28268e3c-645c-4522-8cd0-de253b55963e.jpg

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Rubavu: Jamila saba perezida Kagame kongera kumurenganura
    Ibyo muvuga ku kibazo cya Djamilla murabeshya cyane kuko ibyo byose byabaye tubireba .Josephine ararengana cyane ko n’uwo muhanda bapfa arinjye wawukoresheje waciwe na leta.
    Ndi Perezida wa komite y’ubutaka m’umurenge wa Nyamyumba muzabimbaze byose byabaye ndeba kdi twabitangiye ubuhamya

  2. Rubavu: Jamila saba perezida Kagame kongera kumurenganura
    Ibyo muvuga ku kibazo cya Djamilla murabeshya cyane kuko ibyo byose byabaye tubireba .Josephine ararengana cyane ko n’uwo muhanda bapfa arinjye wawukoresheje waciwe na leta.
    Ndi Perezida wa komite y’ubutaka m’umurenge wa Nyamyumba muzabimbaze byose byabaye ndeba kdi twabitangiye ubuhamya

    1. Rubavu: Jamila saba perezida Kagame kongera kumurenganura
      Good byiza cyane rwose. none se ko muvugako arimwe mwakoresheje uwo muhanda, mwawukoze ugana kwande? nkubuyobozi? hari ikigo cy’amashuri cg ivuriro , umudugudu rusange wabaturarwanda?. none se Mukabarisa na Jamila ninde watuye mbere muri uwo mudugudu? ( ese umuhanda muwuca mwabisabwe nande? ni Jamila cg Mukabarisa? Nibazako ahubwo nawe uzi ukuri nkuwari umuyobozi koko utabogamye cg nkuyoborwe na maranga mutima yawe. nanjye nkusubije hano nkumuntu uzi ukuri kwibi bintu kandi nawe uzi neza ko mbizi koko nkumuturage uhatuye. kandi haricyo amategeko avuga kkubyumuhanda muve mubyumuhanda mureke kuvanga abantu no kubayobya.

    2. Rubavu: Jamila saba perezida Kagame kongera kumurenganura
      Aimable wiriweneza?uziko urira utazi uwapfuye!! Ikibazo sumuhanda kuko uyumuhanda urukiko rwawufasheho icyemezo cyivugako umuhanda wubatswe najamila kubutaka bwe bakazajya bawukoresha bombi muburyo butanguranyije namategeko, kuba ubamurikomite y’ubutaka murinyamyumba ntabyakuraho icyemezo cy’urukiko mbere yokugira icyo uvuga kunkuru nkizi ujye ubanza usome. Uyumubyeyi avugako ikigo cy’ubutaka cyatanze meterokare 1835 ziva kucyangombwa cye ahokuvaho meterokare 50 none wowe uti bazakubaze? ese uwomuhanda uvuga ufite izometerokare 1835? Mumugabanye ruswa muri service zubutaka. Happy new year my brother

    3. Rubavu: Jamila saba perezida Kagame kongera kumurenganura
      happy new year Aimable, ESE wasomyeneza mbesekuba urimuri comite y’ubutaka kumurenge byakuraho icyemezo cyurukiko ?ese ubwobuhamyabwawe bwahindura urubanza rwaciye mukarengane? mugemuvugisha ukuri ese kobakubajije urukiko rugafata umwanzuro urashaka bakubaze ikikindi?

  3. Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura
    Aimable wiriweneza?uziko urira utazi uwapfuye!! Ikibazo sumuhanda kuko uyumuhanda urukiko rwawufasheho icyemezo cyivugako umuhanda wubatswe najamila kubutaka bwe bakazajya bawukoresha bombi muburyo butanguranyije namategeko, kuba ubamurikomite y’ubutaka murinyamyumba ntabyakuraho icyemezo cy’urukiko mbere yokugira icyo uvuga kunkuru nkizi ujye ubanza usome. Uyumubyeyi avugako ikigo cy’ubutaka cyatanze meterokare 1835 ziva kucyangombwa cye ahokuvaho meterokare 50 none wowe uti bazakubaze? ese uwomuhanda uvuga ufite izometerokare 1835? Mumugabanye ruswa muri service zubutaka. Happy new year my brother

  4. Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura
    Aimable wiriweneza?uziko urira utazi uwapfuye!! Ikibazo sumuhanda kuko uyumuhanda urukiko rwawufasheho icyemezo cyivugako umuhanda wubatswe najamila kubutaka bwe bakazajya bawukoresha bombi muburyo butanguranyije namategeko, kuba ubamurikomite y’ubutaka murinyamyumba ntabyakuraho icyemezo cy’urukiko mbere yokugira icyo uvuga kunkuru nkizi ujye ubanza usome. Uyumubyeyi avugako ikigo cy’ubutaka cyatanze meterokare 1835 ziva kucyangombwa cye ahokuvaho meterokare 50 none wowe uti bazakubaze? ese uwomuhanda uvuga ufite izometerokare 1835? Mumugabanye ruswa muri service zubutaka. Happy new year my brother

  5. Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura
    Bwana Muyobozi Hakizimana Nelson Aimable, ugize neza cyane kuvuga ibi nanjye reka nkusubize nkumuturarwanda uhatuye. Ese umuhanda mwacaga nkubuyobozi byari inyungu rusange? aho waganaga hari ikigo cy’ishuri cg ivuriro? . ikindi nibaza umaze kuvugako babeshya, none se ari Mukabarisa na Jamila , ninde muribo wabasabye gukora uwo muhanda mbere yundi? ikindi ninnde watuye mbere yuwundi aho hantu? tureke gufana cg gushyigikira amanyanga akorwa nabamwe mubayobozi, ahubwo tube abanyakuri. ikibazo si umuhanda kuko haricyo urukiko rwabyanzuyeho, mureke kuvanga abantu hano kuko natwe turi abantu batuyehano tuzi ukuri, ubwo natwe bazatubaze dutange ubuhamya.

  6. Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura
    Byiza cyane bwana HAKIZIMANA NELISON AIMABLE , none se ikibazo nibaza mwampa igisubizo. none ko muvugako arimwe mwaciye umuhanda nkumuyobozi, aho uwo muhanda waganaga hari ibikorwa rusange byariyo? hariyo se ikigo cy’amashuri se cg ivuriro? cyangwa wajyaga kumuturarwanda bisanzwe? none se bwana muyobozi ari MUKABARISA na JAMILA muribo ninde watuye mbere yundi koko? ubu umuhanda si ikibazo kuko umuhanda uri mubutaka bwa JAMILA kandi urukuko rwabihaye umucyo. mwivanga abantu kuko , ikibazo nibyemezo bifatwa binyuranyije n’amategeko, ugasanga hari abahura n’akarengane bitagakwiye na busa. nanjye ibi mbivuga nkumuntu uhatuye wiyobya abantu murakoze.

  7. Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura
    Bwana Hakizimana Nelson Aimable, ubwo babeshya reka nibarize nabandi bumvireho. Ese uwo muhanda mwaciye nkumuyobozi, waba waraganaga kubikorwa rusange? urugero Amashuri cg ivuriro cg ibiro by’umudugudu?

  8. Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura
    Uretse yuko n’Umukuru w’igihugu mwandikiye azi ukuri kurusha byose naho ubundi ni biba ngombwa bazaze m’uruhame i Rubona imbere y’abaturage ukuri nawe uzi ushaka guca hejuru kuzigaragaza.
    Ariko nkeka bitazagera aho kuko byose byarakozwe

  9. Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura
    Emmanuel ibyo navuze n’uyu munsi ndabisubiramo nk’umuntu ubihagazeho ubutaka Djamilla afite afite abo yabuguze nabo,Josephine abo yaguze nabo ubutaka nabo barahari ibindi byose abaturage bo kubisobanura barahari kdi niko kuri.
    Njye rero ndahamya ikigo cy’ubutaka kitibeshye gutanga icyangombwa mu gice cyo haruguru kuko ubutaka Djamilla yita ubwe Mukabarisa yabuguze na Kaberaho na Sebatware,na Bereturde n’abapfuye bafite imiryango nka se wa Gakuru na Nyina wa Ntamuhanga Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *