Rubavu: Ubuyobozi buraburira aborozi bakoresha abana mu kuragira inka

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiriba buraburira aborozi bororera muri uwo murenge bakoresha abana bato bari munsi y’imyaka 18 , ndetse no gukangurira aborozi gushyira inka mu bikumba

Mu karere ka Rubavu cyane mu mirenge ikora mu nzuri za Gishwati hagaragara abana bato bari hagati y’imyaka 10 na 14 usanga buri umwe aragiye inka ebyiri cyangwa eshatu, nkuko aba borozi nabo babyiyemerera bagasaba byibuze ko bahabwa igihe cyo kuba bashatse abashumba bujuje imyaka y’ubukure ariko ubuyobozi bukaba bwabahakaniye mu nama bagiranye nabo.

Nkurunziza Innocent ni umworozi wororera mu murenge wa Nyakiriba, avuga ko hari aborozi bakoresha abana bato batitaye ku kuba barataye ishuri ndetse ugasanga abo bana aribo banararana n’inka mu bikumba ariko bamwe muri aba borozi bakavuga ko batari bazi ko ari amakosa babisabira imbabazi.

Innocent yagize ati ” rwose turasaba imbabazi ntabwo bizongera nuzabigerageza twe ubwacu tuzajya tumwihanira”

Aba borozi bavuze ko bamaze kubona ko intandaro yo kwibwa inka muri aka karere bororeramo ari abana bato baba bakoresheje bagasinzira abajura bakabaca urwaho.

WhatsApp Image 2018 11 02 at 10.12.42 AMMurenzi Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Nyakiriba, yavuze ko nyuma yo kubona iki kibazo kimaze kwiyongera ndetse no kubona ariyo ntandoro y’ubujura bw’inka bugaragara muri uyu murenge bafashe ingamba bafatanyije n’izindi nzego kurandura uyu muco mubi wo kugira abana bato abashumba.

Murenzi yavuze kandi ko nyuma y’ubu bukangurambaga bazakora igenzura uzasangwa agikoresha aba bana azahanwa n’amategeko anashishikariza aborozi kujya bajyana inka zabo mu bikumba kuko iyo bahurije hamwe amatunga nta mujura wahangara kujya kuyiba kuko aba atinya ko yafatwa.

Umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 mu Rwanda afatwa nk’umwana nubwo itegeko riteganya ko umuntu ugejeje ku myaka 16 y’amavuko, ashobora gusinyishwa amasezerano y’akazi ariko agakora imirimo itavunanye.

Benshi mu borozi bakorera ubworozi muri iyi mirenge ikora ku nzuri za Gishwati bari bahangayikishijwe n’ubujura bw’inka buhagaragara, imirenge ikora kuri Gishwati ni Kanama, Kanzenze na Nyakiriba.

Patrick Maisha Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *