Umugabo wa Nyiraneza Espérance wahoze ashinzwe uburezi mu karere ka Rubavu, afunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu witwa Baharakwibuye Jean yafunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni amakuru iki gitangazamakuru cyahamirijwe na Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yavuze ko Tariki 22/8/2022 RIB yafunze umugabo witwa Baharakubuye Jean ufite imyaka 52 utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza, Umudugudu wa Dufatanye.
Dr Murangira yavuze ko “akekwaho gukora icyaha cya Jenoside, aho mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, yishe umugabo witwa Sebunyoni Jean.”
RIB ivuga ko icyaha akurikiranweho yagikoreye mu murenge wa Busasama, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Busanganya.
Nyuma y’uko umubiri wa Sebunyoni Jean ubonetse muri 2021 ugashyingurwa mu cyubahiro, iperereza ryarakomeje hanyuma haza gufatwa Baharakubuye Jean kuri ubu ufungiye kuri Station ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje.
Kuri ubu dosiye y’uriya mugabo iri gukorwa kugirango ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Mu Busasamana aho bikekwa ko yakoreye icyaha hasanzwe hari ikibaya kiri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe cya Jenoside hakaba hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi babaga bava mu Rwanda bahungira muri Congo.
BWIZA yabwiwe ko Baharakwibuye mu gihe cya Jenoside yari atunze imbunda, akaba ari umwe mu bitwa abakire b’i Rubavu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa bakaba bakunze gutanga amafaranga kugira ngo badafatwa.
Uwatawe muri yombi afunzwe nyuma y’igihe gito umugore we yirukanwe ku nshingano zo kuba ukuriye uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu.
Nyiraneza Espérance yahagaritswe nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka yohereje umutetsi wo muri Koleji Inyemeramihigo mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cy’ishuri cya Nkama nk’umushyitsi mukuru wari uhagarariye akarere, ibyafashwe nko gupfobya.
Ni ibyanirukanishije Murenzi Augustin wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero wirukanwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu minsi ishize.

10 Responses
Rubavu: Umugabo w’uwatumye umukwikwi guhagararira akarere mu muhango wo kwibuka arafunzwe
Mbega karande.Ubwo c ko batari barafunzwe iyo ngengasi niyiki.Ndumva bakomeje ingengabitekerezo reka bahanwe

Mbega amaraso nimabi aRakurirana

Ntawabyivangamo. Gusa wakwibaza impamvu nyuma y’imyaka ingana itya,ari bwo arezwe,ku cyaha kiremereye nkanjenoside yakorewe abatutsi mu 1994! None se uretse no kurenganya uwo mugore Nyiraneza,niba umugabo we ashinjwa ibi koko,umutetsi akaba yaravuzweho kugira imiziro,ni gute Espérance we yari gutinyuka guhagarara imbere y’iyo mbaga muri icyo gikorwa? Ibi ko bigaragaza ko abantu atari bamwe,we mukeka ko adafite iryo pfunwe?!

Rubavu ndahatuye ark ingengabitekerezo niho yibera Cyn Cyn mubakambare babagoyi

Muraho,
Ntangazwa nuko imyaka 28 ishize umuntu wakoze genocide yakorewe Abatutsi 1994 akaba yari acyidegembya en plus mugihugu ngo batanga amafaranga ntibafatwe? Birababaje nina hari abantu bakora ruswa hejuru y’abacu bapfuye urw’agashinyaguro muri kiriya
kibaya!