Umupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi, wafunzwe kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 17 Gicurasi, nk’uko amakuru menshi aturuka aho abitangaza.
Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa inyeshyamba za M23 zigenzura Umujyi wa Goma. Gusa, iri funga rije nyuma y’ubukangurambaga bw’ubuzima bwakurikiye icyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima riherutse kwemeza icyorezo cya Ebola muri DRC na Uganda.
Ababikurikiranira hafi benshi bakeka ko ifungwa ry’umupaka ari ingamba zo gukumira zigamije kugabanya ikwirakwizwa rya virusi ya Ebola, dore ko ingendo za buri munsi hagati ya Goma na Gisenyi ziri mu zikorwa n’abantu benshi cyane mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Hagati aho, amakuru agezweho avuga ko kugeza kuwa 16 Gicurasi habaruwe abantu 246 banduye mu gihe abagera kuri 80 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cya Ebola mu Ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


