Rubavu: Umusekirite wa ISCO afunzwe azira kurasa umusore w’imyaka 21 akamwica

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Mugemana Oswald ukora muri Company icunga umutekano ya ISCO, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kurasa umusore witwa Ndayambaje Festus akamwica.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru ni bwo Ndayambaje w’imyaka 21 y’amavuko yarasiwe imbere y’aho Company y’Abashinwa ya China State ikora imihanda, kiri mu mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bw’uriya murenge buvuga ko uriya musore yarashwe agerageza kujya kwiba muri iriya company yitwaje umupanga, yafatwa agashaka kurwanya umusekirite na we agahita amurasa.

Cyakora cyo abaturage babonye Ndayambaje araswa bavuga ko umusekirite yamuhohoteye.

Umwe mu baturage babonye araswa avuga ko yabanje kuganira n’uriya musekirite, hanyuma akamurasa bitewe no kutumvikana ku byo bavuganaga.

Ati: “Yagiye barasuhuzanya baravugana, ariko birangira badahuje ku byo bavuganaga undi avayo yitotomba ahindukiye ahita amurasa. Umusekirite yahise ahungira mu modoka y’Abashinwa, abaturage bashatse kwitambika bahita bayisohoramo baramuhungisha.”

Undi muturage witwa Sindambiwe Faustin we yavuze ko ubwo bumvaga ko uriya musore arashwe bahuruye, ariko bagasanga nta kintu yibye.

Ati: “Twasanze nta kintu y’ibye nta n’ikintu bamufatanye, mu gitondo cyo kuri uyu munsi nanjye bari bagiye kundasa.”

Umubyeyi wa Nyakwigedera, Uramye Budensiana, yavuze ko umuhungu we yarashwe ubwo yari yagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo.

Uyu mukecuru n’ishavu ryinshi yunzemo ko Ndayambaje ari we wamuciraga inshuro, bityo agasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo umwana we ahabwe ubutabera.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uru rwego rwamaze gutangira iperereza ngo hamenyekane niba uriya musore yarwanyije umusekirite, anavuga ko uwamurashe yamaze gutabwa muri yombi.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati: “RIB iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane niba umurinzi Mugemana Oswald yarashe Ndayambaje Festus yitabaraga cyangwa hari ukundi byagenze. Akaba afungiye kuri RIB Station ya Kanama mu gihe iperereza riri gukorwa.”

Amakuru avuga ko nyuma y’uko Ndayambaje yari amaze kuraswa, abaturage barakaye cyane bagakora igisa n’imyigaragambyo batera amabuye muri Compay ya China State.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *