Rubavu: Umwe yasize ubuzima mu mirwano hagati y'ingabo z'u Rwanda n'umwanzi waturutse muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe rishyira kuri uyu wa Kane , abantu bitwaje intwaro baturutse mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu Murenge wa Bugeshi , mu Karere ka Rubavu, aho bivugwa ko imirwano yamaze isaha yose umwe mu bagabye igitero akahasiga ubuzima mbere y’uko abandi basubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda.

Ngo hari mu masaha ya saa saba z’ijoro kuri uyu wa Gatatu ubwo abantu bitwaje ibirwanisho baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rugano rukikije ikirunga cya Nyiragongo batera mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Butaka, aho imirwano yabereye mu ishyamba ryitwa Nyiramugwera ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.

Biravugwa ko umwanzi yaje arasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda maze ingabo z’u Rwanda ziratabara zibarasaho babasha guhunga ariko umwe muri bo ahasiga ubuzima . Ngo urebye ahantu barasaniye,n’uburyo ingabo z’u Rwanda zasobanuriye abanyamakuru barimo uwa Radio Rwanda dukesha iyi nkuru, ngo abateye bari nka 15 cyangwa 20 kuko bamwe bafashe igice cya ruguru abandi bagafata icyo hepfo, ndetse ngo bakaba bari bafite n’ibikoresho bishyashya bikomeye birimo imbunda nini nka Machine gun, na za Karachnikov.

Umwe mu bagabye igitero wahasize ubuzima ngo yari yambaye imyambaro y’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse afite ipeti rya Premier Sergeant ariko nta kindi kintu kimuranga yari afite.

Kugeza ubu muri aka gace ngo ibintu byasubiye mu buryo abaturage bagiye mu mirima yabo aho bivugwa ko iyo mirimo inagera ku mupaka, itsinda ryo mu karere rishinzwe kugenzura imipaka naryo rikaba ryahageze riri gukora raporo yaryo mu gihe ingabo z’u Rwanda zo zivuga ko nta gikuba cyacitse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *