Rubavu: Urubyiruko ruvuye i Wawa rwijejwe kwitabwaho no gukurikiranwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yijeje urubyiruko rusoje amasomo mu kigo cya i Wawa kwitabwaho ndetse no gukurikiranwa binyuze muri gahunda zitandukanye z’Igihugu zigamije guteza imbere urubyiruko.

Ibi yabyijeje kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019 ubwo yarwakiraga ari kumwe na bamwe mu babyeyi barwo ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Nk’uko yabishimangiye, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yaganirije uru rubyiruko kuri gahunda zitandukanye Igihugu cyashyiriyeho kuzamura urubyiruko ariko arwibutsa ko gutera imbere kwarwo arirwo bizaheraho ruhitamo gukora aho gusubira mu biyobyabwenge ndetse n’ingeso mbi rwahozemo.

Yagize ati: ‘’Icya mbere ni ukubaha ikaze ariko tunaboneraho kubibutsa ko ari mwebwe shingiro ry’ibyo mwifuza kugeraho byose binyuze mu cyo muzahitamo harimo guca ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse n’ingeso mbi  mukiyemeza gukura amaboko mu mifuka mugakora mukiteza imbere.’’

Yasabye ababyeyi barwo ndetse n’abavandimwe kutabarebera mu ndorerwamo y’ibyo bakoraga ahubwo bakabakira bundi bushya bakababa hafi nk’abantu bashya bahindutse ndetse bakabayobora mubyo bifuza gukora bibateza imbere.

csm Wawa5 009e6672ce

Ku ruhande rw’uru rubyiruko rugaragaza ko rwahindutse ndetse ruje rwiteguye gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu rugasaba gufashwa kubona ibikoresho by’ibanze ku myuga itandukanye rwize ndetse no guhuzwa n’abasanzwe babikora kugira ngo barufashe gutangira.

Akarere ka Rubavu kakiriye urubyiruko rusoje amasomo mu cyiciro cya 17 i Wawa rw’abasore 56 ndetse koherezayo abagera kuri 75 mu cyiciro gikurikira.

Kugeza ubu urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwagororewe I Wawa ndetse rukahiga n’imyuga rugera rusaga 400  muri rwo harimo abamaze kwiteza imbere by’intangarugero barimo nk’abanyamuryango ba Koperative UDC, Koperative Ejo Heza ndetse n’abandi bikorera ku giti cyabo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *