Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe, yica, Sibomana Jean Pierre washakaga “gutoroka” nyuma y’aho afashwe akekwaho kwica inka ya Nyiramagori Rachelle, umupfakazi w’abana batatu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya makuru avuga ko uyu Sibomana yarashwe agerageza gutoroka aho yari afungiwe muri Gereza ya Kanama. Sibomana w’imyaka 35 bikekwa ko yakoze iki cyaha kuwa Gatatu tariki ya 22 Mata saa 2:45 z’ijoro. Yari umuturage wo mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Nyamikongi mu Mudugudu wa Rwamikungu.
Bwiza.com yahamagaye ku murongo wa telefoni, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezuba, Karekezi Bonavanture ntiyitaba. Ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga, ikaba igitegereje icyo polisi ivuga kuri iki kibazo.
Ifatwa rya Sibomana Jean Pierre
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi yari yatangaje ko Sibomana yitwikiriye ijoro ajya aho abashumba baragirira inka harimo n’iriya ya Nyiramagori Rachelle asanga baryamye basinziriye akabakubita nyamara inka yamaze kuyitera icyuma mu nda y’amaganga.
Yagize ati “Muri ririya joro yasanze abashumba aho bari mu bikuyu arabakubita ababwira ngo inka yabo yaramburuye naho bariryamiye, bahungiye ku muturanyi wabo nawe aza kureba ibyabaye ahura na Sibomana ipantaro ye iriho amaraso, arakomeza ajya kureba inka asanga inka ya Nyiramagori Rachelle iryamye hasi iva amaraso mu nda y’amaganga bigaragara ko yatewe icyuma.”
Muri iryo joro nibwo amakuru yatangiye gutangwa kugira ngo Sibomana afatwe kuko akimara gukora ibyo yahise ajya iwe afata igare arahunga afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu Karere ka Rubavu.
CIP Karekezi yagize ati: “Polisi yahawe amakuru muri iryo joro hatangira igikorwa cyo gufata uriya mugizi wa nabi (Sibomana) mu gitondo afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe bigaragara ko yahungaga kuko ubusanzwe atuye mu murenge wa Kanzenze. Mu kumubaza ibyabereye mu gikuyu (aho inka ziba) Sibomana ntiyabisobanuraga neza kandi yari yahageze akanagenda avuga ko inka yaramburuye, ni mu gihe kandi imyenda ye yari iriho amaraso.”
Sibomana Jean Pierre yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.
Aha ni naho amakuru avuga ko yarasiwe ubwo yageragezaga gutoroka. Inzego z’umutekano mu Rwanda zumvikana akenshi zihanagiriza abatabwa muri yombi, gukorana nazo, birinda kuzirwanya, gutoroka n’ibindi.
Polisi nayo kuba irasa mu cyico bigarukwaho hibazwa niba bidashoboka ko haraswa mu bindi bice nk’amaguru bituma ushaka gutoka atabasha kuyereka igihandure, ahubwo agakurikiranwa n’amategeko bityo hagatangwa ubutabera.

24 Responses
Rubavu: Uwakekwagaho gutema inka y’uwarokotse Jenoside yishwe arashwe ashaka gutoroka
sha nkunda uRwanda pee,urumva ubutabera ahubwo?ubwo nibwo abanyrda bashaka Ku nterahamwe nka ziriya,felicitation kuri RNP

Ntakindi yari akwiriye.

Ndumva mwishimiye ko bamurashe. Ubwose basanze atari watemye iyo nka dore ko ntarubanza rwari rwakabaye? Kandi igihano cy urupfu cyaravuyeho.Mwagiye mugira ubumuntu mwabanyarwanda mwe. Ubutabera se bwaba bumaze iki? Kandi ndababwira ko ibyo mwifuriza abandi namwe bibagezeho bidatinze. Mushatse mwakwitonda mukiyizuza n Imana bigishoboka

Ntiyahanishijwe urupfu kuko yarashwe ashaka gutoroka ubutabera ubworero wibyitiranya n’igihano cy’urupfu.

felicitation kuri police kukazi gashimishije yakoreye uriya mugizi wanabi

Ahubwo bamurashe amasasu make,nuzaza abakinisha banjye bamumena rwose!

Iyi nkuru ntako isa!Umuhoro wabo turawurushye,aho bahereye???????????? leta ikarengaho,ikabaha byose,nubu bakaba bakimena amaraso????. Interahamwe ishatse gutoroka se cyangwa kurwanya police yabuzwa n’iki kuraswa!Umutwe wuzuye ubugome bungana kuriya uva mu isi, nta kurasa amaguru! Nibura uriya mupfakazi abonye ubutabera aho bamuhereye.

Ikibazo suko bamurashe ahumbwo bashoborakuba baramurashe amasasu macye akaba atarapfuye cyane

Nibyose byari bikwiriye kuko ntibunva