Rubavu: Uwari waranyazwe inka ye na Lieutenant muri RDF yayisubijwe n’iyayo

Sangiza iyi nkuru

Umuturage wo mu Murenge wa Kanzenze w’Akarere ka Rubavu witwa Banyeretsurwango Eustache wari waranyazwe inka n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant, yamaze kuyisubizwa iri kumwe n’iyayo.

Mu minsi ishize uyu muturage yavugaga ko mu mwaka ushize ari bwo yaguze iyo nka na mugenzi we witwa Kabayiza utuye mu Mudugudu wa Tubindi, Akagari ka Muramba, muri Kanzenze.

Nyuma y’aho umusirikare witwa Kanezero ufite ipeti rya Lieutenant ngo yaje gutwara iyo nka avuga ko ari ye, birangira Banyeretsurwango yiyambaje ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze bumufasha gusubizwa iyo nka.

Nyuma ngo Lieutenant Kanezero yongeye kwitwikira ijoro, birangira yongeye gutwara ya nka ayijyana mu zindi afite muri kariya gace, nk’uko umuturage yabisobanuye.

Ati: “Nyuma yo kuyisubizwa Lt. Kanezero yitwikiriye ijoro aza kuyijyana mu ze, kugira ngo mbashe kugura iyi nka nagurishije iyo nari narahawe muri Girinka, ngurisha n’intama nari mfite ndongeranya kugira ngo ngure inka itanga umukamo uhagije.”

Banyeretsurwango Eustache yavugaga ko iyari inka ye yamaze kubyara, ndetse akaba afite amakuru y’uko ihaka bwa kabiri.

Yifuzaga gufashwa agahabwa ubutabera, ngo kuko yiyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bikarangira rumwohereje kwishakira umushinjacyaha kugeza ubu batarahura.

Nyiransengiyumva Monique uyobora umurenge wa Kanzenze yari yemereye BWIZA ko bigeze kwakira ikibazo cy’uriya muturage bakagikemura, gusa bikarangira umusirikare utari wanyuzwe yitwikiriye ijoro yisubiza ya nka.

Amakuru BWIZA yamenye yanemejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze, ni uko Banyeretsurwango yasubijwe inka ye ku wa 29 Ukwakira iri kumwe n’inyana yari yarabyariye kwa Lt. Kanezero.

Gitifu Nyiransengiyumva yabwiye BWIZA ko uriya muturage yasubijwe inka ye n’inyana yayo, nyuma y’aho ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bumenyeye akarengane yakorewe, bikarangira bwinjiye muri kiriya kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *