Rucagu Boniface yasabye abahanzi kwigira no kwihesha agaciro

Sangiza iyi nkuru

Ubwo basozaga itorero Indatabigwi II ryaberaga i Nkumba, mu karere ka Burera, Umutahira w’Intore Boniface Rucagu yasabye abahanzi guhanga bagamije kubaka u Rwanda rushya, kwigira no kwihesha agaciro.
new-picture
Umuhango wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeli 2016, Boniface Rucagu yibukije aba bahanzi ko bagomba kwihesha agaciro bagendeye ku mateka y’u Rwanda.
Yagize ati: “Duhange tugamije kubaka u Rwanda rushya, kwigira no kwihesha agaciro dushingiye ku muco n’amateka by’u Rwanda”.
Yakomeje asaba aba bahanzi gufasha Leta kuyobora Abanyarwanda mu cyerekezo kizima babinyujije mu bihangano byabo bakora bakaba bahize gukomeza gukorera hamwe bagamije kunoza ibihangano byabo.
Minisitiri wa Sport n’Umuco, Uwacu Julienne, yasabye Indatabigwi kumenya guhitamo ibyiza bibakwiye bubaha umuco w’u Rwanda bavoma mu muco w’u Rwanda bagakora ibihangano byahangana ku rwego mpuzamahanga.
Uwacu Julienne, akaba yashimye imihigo Indatabigwi zahize, gukomeza gukorera hamwe bagamije kunoza ibihangano byabo.
Aba bahanzi mu masomo bahawe harimo no gusobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse banibutswa ko imbaragaza zabo zikenewe no kucyubaka.
Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe ubwo yaganiraga nabo yagize ati: “Ubuhanzi iyo buri mu cyerekezo cyiza; iyo bukozwe neza ni inkingi ikomeye cyane mu kubaka Igihugu”.
Iri torero Indatabigwi, icyiciro cya kabiri ryatangijwe ku itariki ya 17 Nzeri 2016, none rikaba ryasojwe ku wa 27/09/2016. Iri torero kandi ryitabiriwe n’abatozwa 211, abagabo ni 149 n’abagore ni 62.
new-picture-1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru