Rugby: Ikipe y’igihugu yakajije imyitozo ngo izegukane intsizi- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe habura ibyumweru 2 ngo ikipe y’igihugu ya rugby yitabire amarushanwa azabera mu Rwanda, iyi kipe yakajije imyitozo bakora amanywa n’ijoro kugirango bazegukane intsinzi.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2016, aho abo bakinnyi bitorezaga ku kibuga cya UTEXRWA mu mujyi wa Kigali, bagaragaza ko bafife ishyaka ndetse n’umutoza wabo akaba ahamya ko intego ari iyo gutsinda.
A
Aganira na Bwiza.com, Itanzi Jean Baptiste, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Rugby yavuze ko barimo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga “ CAR rugby Division 2 tournament ” izatangira mu byumweru 2 biri imbere.
Ati: “ Mu marushanwa buri wese aba ashaka gutsinda, nk’ubu buri muntu yitegura agirango atsinde, ariko ndibaza yuko imyiteguro turimo turakora kugeza ubu dufite ikizere cy’uko dushobora kuzegukana iyo ntsinzi”.

????????????????????????????????????
Umutoza, Itanzi Jean Baptiste aha amabwiriza abakinnyi

Yakomeje avuga ko imyitozo bayimazemo icyumweru, imbere bakaba basigaje ibindi byumweru 2, ati: “ Ndumva tuzatangira umwiherero habura icyumweru kimwe kugirango tubashe gutegura abakinnyi neza”.
Jean Baptiste avuga ko Abanyarwanda bamaze kumenya umukino wa rugby ndetse bakaba banawukunda, ko abakinnyi atoza kugeza ubu ari ababa batoranyijwe mu makipe yo hirya no hino mu gihugu.
????????????????????????????????????
Ati: “ Eeeh, umukino wa Rugby mu Rwanda abantu bamaze kuwukunda baranawuzi, kuko urebye abakinnyi bari aha ngaha bavuye mu ntara hafi ya zose, hari abavuye nko ku Kamonyi, dufite amakipe i Rusizi, ndibaza za Gicumbi dufiteyo amakipe (Rushaki,Tumba),….mu bigo by’amashuli dufite ibigo hafi za mirongo irindwi na bingahe bikina rugby”.
Avuga ko nibegukana iyi ntsinzi itazaba ari iya mbere batahanye, ko basanzwe batumirwa mu bihugu byo hanze bakitwara neza ndetse bakatahana i Rwanda ibikombe.
????????????????????????????????????
Ati:” rimwe turagenda tugatsindwa ikindi gihe tugatahana intsinzi, ubundi niko bijya bigenda mu mikino, kenshi hari imikino tujya dutumirwamo; za Kenya, DRC, Hong Kong mu Bushinwa,…akenshi iyo umuntu agiye gukina aba aniteguye intsinzi ”.
Arasaba Abanyarwanda kuzaza gushyigikira ikipe yabo: “ buriya iyo nta mufana uri ku ruhande, nta mufana ugushyigikiye bisa nkaho uba urimo uratamba wirorera wenyine, ariko bari hariya n’abakinnyi bagira imbaraga bavuga bati hari abantu badushyigikiye hanze bityo bagashyiramo imbaraga kugirango babantu nabo batahe baryohewe ”.
????????????????????????????????????
Nk’uko byatangajwe haruguru, iyi mikino ” CAR rugby Division 2 tournament ” izatangira ku wa 15 Gicurasi 2016, ikazahuza ibihugu 4 aribyo Rwanda, RDC, Burundi na Lesotho. Biteganywa ko imikino izabera kuri stade Amahoro i Remera.
ANDI MAFOTO:
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
L
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *