Rugby:Ikipe y’u Burundi yashyize hanze abakinnyi izakinisha mu marushanwa azabera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby itozwa na Itanzi Jean Baptiste yari imaze iminsi mu mwiherero bitegura amarushanwa azabera mu Rwanda, iy’u Burundi nayo yashyize hanze urutonde rw’abo izifashisha.
brd
Iyi shampiyona yiswe “C AR rugby Division 2 tournament” izatangira tariki ya 15 Gicurasi 2016, ikazitabirwa n’ibihugu bine aribyo; u Burundi,RDC,Lesotho ndetse n’u Rwanda ruzakira iri rushanwa. Biteganije ko iri rushanwa rizabera kuri stade Amahoro i Remera.
brd2
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, RACHID MOHAMED yashize ahagaragara abakinnyi azitabaza muri iri rushanwa rizaba ribereye mu Rwanda ndetse anatangaza ko imyitoza bayigeze kure nk’uko n’uw’u Rwanda, Jean Baptiste yabitangaje ndetse ko baryamiye amajanja bitegura uburyo bagumana iki gikombe mu Rwanda.
Tubibutse ko iri Rushanwa riheruka kubera i Kinshasa, iyi kipe ya Lesotho icyo gihe ntiyari mu makipe yatumiwe kuko ayari yatumiwe yari u Rwanda, RDC, Congo Brazzavile ndetse n’u Burundi maze igikombe cyegukanwa na RDC.
brd3
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *