Umukino ubanza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri rugby bakozwe mu jishyo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, none ubu iyi kipe yaryamiye amajanja ntabwo ishaka kongera gutsindwa ku mukino uri bukurikire ihura na Lesotho.
Umutoza w’u Burundi, Mohamed Rashid aganira na bwiza.com yagize ati: “ku mukino ubanza ntabwo abakinnyi banjye babashyije gukora uko nababwiye, gusa byaterwaga n’impanvu nyinshyi harimo nko kuba ikirere cyari cyabatonze, mbese bataranaruhuka ndetse n’imyitozo tukigera mu Rwanda twari twakoze umunsi umwe”.
Yakomeje agira ati: “gusa ubu tumaze kumenyera, bivuze ko iyi Lesotho tuzayihimuraho”.
Rashid yakomeje avuga ko hari abaje bafite ikibazo cy’invune zoroheje gusa ubu abakinnyi be bakaba nta kibazo bagifite, ndetse akaba abona ko ari umukino ubwe yakwita final y’iri rushanwa.
Ati” uyu mukino urakomeye, ku bwanjye nawufata nka final, ikipe ya Lesotho nagerageje gushaka filme z’imikino yayo ndetse nyisura no mu nyitozo”.
Yongeraho ko nta bwoba bafitiye Lesotho, ati: “nagerageje kumvisha abakinnyi banjye ko iyi kipe nta kintu yadukangisha n’ubwo baje bigamba ko bafite abakina hanze ya Lesotho mu gihe twe dufite abakinnyi bakina mu gihugu”.
Ikipe y’u Burundi yatsinzwe n’ u Rwanda ku mukino wa mbere, naho ikipe ya Lesotho iterwa mpaga na RDC.
Iyi kipe yatewe mpaga kuko itari yakageze mu Rwanda gusa ku wa Gatatu ku isaha ya saa munani (14h00′)) nibwo yageze mu Rwanda.
Uko izi kipe zatsinzwe ni nako ziri buze guhura ku mukino wa kabiri arizo u Burundi vs Lesotho, kuri uyu wa Gatanu saa saba(13h00′).
Naho amakipe yatsinze ku mukino wa mbere nayo araza kwesurana ariyo: Rwanda vs RDC ku isaha ya saa cyenda( 15h00′), naho umukino wanyuma uzahuza izaba yatsinze kuri uyu wa Gatanu ku mukino wabanje ndetse nizaba yatsinze na none ku mukino wakurikiyeho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa/ Bwiza.com


