Rugby: Ubuyobozi bushya bugiye kubaka ikibuga mpuzamahanga mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’itariki ya 09 Nzeri 2014, ubwo habaga ivugururwa ry’ ubuyobozi bw’umukino wa Rugby mu Rwanda bugasiga Alex Araire ari we Perezida mushya ku matora yari yabereye kuri sitade Amahoro, iyi manda nshya yiyemeje guhindura byinshi ikaba igiye no kubaka ikibuga mpuzamahanga kihariye cya Rugby dore ko bakiniraga mu bya football.
Aya matora yari yakozwe n’inteko rusange y’uyu mukino igizwe n’amakipe 8.yabereye imbere y’indorerezi ivuye mw’ishyirahamwe rya Rugby muri Afrika’’ Richard Omwela’’ ndetse na Elie Manirarora ushyinzwe amashyirahamwe y’umukino muri comite Olympic.

Alex-Araire
Alex Araire

Aya matora yasize Alex Araire agizwe peresida w’irishyirahamwe atsinze Gakirage Philippe, naho umwungiriza we agirwa Bizimuremyi Jeans Baptiste, naho umunyamabanga agirwa Tharcise Kamanda n’umubitsi wabo Olivier Nikwigize.
Aba bagabo nibo ubwabo bafatanyije n’abandi batowe mu nzego zitandukanye biyemeje byinshyi harimo no kuzubaka ikibuga cya Rugby mu Rwanda.
Iyi dosiyo yo kubaka ikibuga cy’umukino wa Rugby mu Rwanda iyi federation iri mu nzira yo kuyirangiza kuko barangije kubaza muri serivisi ya REMA akaba ari nayo itanga uburenganzira bwo kuzubaka iki kibuga.
komite
Komite nshya ishishikajwe no kubaka ikibuga cya Rugby

Ikindi ubuyobozi bw’uyu mukino wa RUGBY mu Rwanda butangaza burangajwe imbere na Alex, ni uko bizeza abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda ko REMA izatanga uburenganzira bakurikije ibishushanyo byatanzwe cyane cyane ko aho bateganya kuzubaka iki kibuga ari mu gishanga.
Biteganyijwe ko iki kibuga kizubakwa mu Rugunga kuri Malaria ho Mukarere ka Nyarugenge.
rugb
Perezida mushya Alex, yageze kuri uyu mwanya atanzwe n’ikipe ya Muhanga ndetse akaba yari vice President muri manda yacyuye igihe yari iyobowe na Otto Van Muhinda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa @ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *