Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya rugby “Silverbacks” yari imaze iminsi mu myiteguro kugira ngo izabashe kwitwara neza mu gikombe cya Africa Div.2 coup kigiye kubera mu Rwanda, amarushanwa yatumiwemo ibihugu 4 (Lesotho, Burundi, RDC, n’u Rwanda), umutoza Jean Baptiste yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazaserukira u Rwanda.

Umukino uzabumburira indi uzaba ku wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2016. umutoza w ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jean Baptiste Itanzi yashyize ahagaragara abasore azifashisha muri iki gikombe aribo: Makombe Benjamin (Remera Buffoloes), Uwase Christian(Thausand Hills RFC), Kamanzi Didier( Thausand hills RFC), Dushimimana Emmanuel(Kigali sharks RFC), Niyoneza Gerard(Remera Buffaloes), Kazungu Patrick(Kigali sharks RFC), Twizeyimana Jean Leonard(Lion de Fer RFC), Habimana Hertier( Muhanga RFC) Nsanzimana Ignas, Ngizwenayo Barnabe, Simbi Carlos, Mugisha Michel (Thausand hillsRFC).
Abandi ni Ikorukwishaka Patrick( Remera Buffaloes), Iradukunda Ombeni (Remera Buffaloes), Marcel Cambarat Koko(Remera Buffaloes), Umuhire Victorien(Lion de Fer RFC), Peter Niyoyita(Remera Buffaloes), Diego DusengeThausand hills RFC), Ndahirwa Aime (Remera Buffaloes), Hajali Jean Poul(Remera Buffaloes), Hakizimana Jean de Dieu(Kigali shacks RFC), Vencent Kamali(Remera Buffaloes), sixbert Moendeleo( lion de fer RFC).
Ku bijyanye niri rushanwa ryose uyu munsi ku cyumweru nibwo hateganije ko amakipe yose agera mu Rwanda. naho ku wa mbere tariki ya 16/5/2016 hazaba inama ibanziriza iri rushanwa kimwe no kumenyera ikirere kwabo bakinyi.
Tariki ya 17/5/2016: 14h00′ Rwanda Vs burundi.
16h00′ RDC Vs Lesotho.
Tariki ya 18/5/2016: 14600’ikipe yatsinzwe mu mukino wa mbere Vs ikipe yatsinzwe ku mukino wa Kabiri.
Tariki ya 20/5/2016: ikipe yatsinzwe ku mukino wa mbere w’umunsi wa kabiri vs ikipe yatsinzwe ku mukino wa kabiri w’umunsi wa kabiri.
Naho igikurankota final izahuza amakipe yombi yatsinze ku mikino y’umunsi wa kabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa @Bwiza.com


