Ruhango: Amwe mu madosiye yatangiweho amasoko yaribwe

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu Karere ka Ruhango, aravuga ko hari amwe mu madosiye y’amasoko yatanzwe kuva mu mwaka wa 2009 ,kugeza mu wa 2015, ubu yaburiwe irengero, bivugwa ko ayo madosiye yaba yaribwe ariko akuwe mu dusanduku turi mu bubiko bw’akarere (archives) ubusanzwe yabikwagamo.
Umwe mu bakozi bakora mu karere utarashatse ko amazina ye atangazwa, aganira na bwiza.com yavuze ko amadosiye yibwe ari 50, kandi yose ngo yari ayerekanaga amasoko yatanzwe kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2015.
Amwe muri ayo madosiye ngo ni ay’isoko ryatanzwe Ku iyubakwa ry’Urwibutso rw’abazize Jenoside rw’akarere ka Ruhango, isoko ry’uruzitiro rwa Gare ya Ruhango ndetse n’isoko rya parking yo Ku nzu y’umuco yo mu karere ka Ruhango.
Ku ruhande rw’akarere ka Ruhango, umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier, na we yemeza ko koko hari amadosiye y’amasoko yibwe muri aka karere, gusa we avuga ko ayo bamaze Kumenya yibwe ari 21 kandi yose yari ay’amasoko, ariko uyu muyobozi we avuga ko batari bamenya ngo ni ay’ayahe masoko.
Agira ati “nibyo koko hari amadosiye yibwe mu minsi ishize, kugeza ubu ayo tumaze kumenya yibwe ni 21, yose ni ay’amasoko ariko ntabwo turamenya ngo ni ay’ayahe masoko yibwe, kuko akarere kaba karatanze amasoko menshi kandi anyuranye, bityo sinakwemeza ngo ayibwe ni ay’amasoko runaka kuko turacyarimo kureba ko nta yandi yibwe”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko kugeza ubu iki kibazo bakimenyesheje polisi yo muri aka karere ngo igikurikirane kandi ngo kugeza ubu umuntu umwe gusa wari ushinzwe kuharindira umutekano niwe umaze gushyikirizwa polisi ngo agire ibyo asobanura ndetse ngo iperereza riracyakomeje.
Meya Mbabazi kandi avuga ko bitewe nuko ibyo gupfunyikamo (emballage),bisigaye byarabuze, bityo abacuruzi basigaye bapfunyika mu mpapuro zakoreshejwe, ngo baracyeka ko ababa baribye aya madosiye bashobora Kuba bari bagiye kugurisha izi mpapuro mu bazikoramo ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.
Ayo madosiye yibwe mu cyumweru gishize, akaba yaribwe mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango na Division Manager bari badahari kuko bari baragiye mu mahugurwa y’akazi, abakozi bo muri aka karere ,bakaba bavuga ko aya madosiye yibwe yari aremereye cyane kuko bishoboka ko itangwa ry’aya masoko ritari ryubahirije amategeko y’itangwa ay’amasoko.
Yibwe mu gihe kandi muri aka karere barimo kwitegura igenzurwa (Audit), rizakorwa mu minsi ya vuba, gusa ariko umuyobozi w’akarere we avuga ko atari yo mpamvu y’iyibwa ryayo kuko igenzura ririmo gukorwa ari irigendanye n’ibikorwa by’iterambere.
 
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *