Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo batuye mu Kagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango bavuga ko bagihura n’ihohoterwa bakorerwa n’imiryango bavukamo aho ababyeyi babo babirukana bakabura iyo bajya bakabunga.
Bamwe muri aba bibera mu nzu ngo yahoze ari ishuri ryigishirizwagamo imyuga, ubu itagikorerwamo aho bavuga ko babayeho nabi, dore ko rimwe na rimwe baburara cyangwa bakabwirirwa,ndetse bamwe mu bana babo bakaba batiga, abandi nta bwisungane mu kwivuza bagira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usanga bamwe muri bo barabyaye bafite imyaka 17 cyangwa no munsi, bavuga ko bahura n’ihohoterwa, dore ko n’imiryango bakomokamo ibanga, rimwe na rimwe ikabirukana bigatuma bajya kubunga nkuko babivuga.

Uwiherekeje Epiphanie , Gasengayire, n’abandi baturutse hirya no hino mu Karere ka Ruhango hamwe na Dusabimana Bujeniya, waturutse mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba bacumbitse mu nzu yahoze ari ishuri ryigishirizwagamo imyuga, ryitwa ‘Icyuzuzo” ubu itakirimo, bavuga ko babayeho nabi, cyane ko hari ubwo babwirirwa cyangwa bakaburara.
Bati “iyo bibaye ngombwa dushobora no kuburara, tukajya mu buriri tukaryama, cyangwa se umwana akabwirirwa, akabura ikaye yo kujyana ku ishuri.
Undi ati “ni ikiraka nkora cyo guhingira abantu, ntababona ubwo inzara ikatwica tukicara hasi,aho ngenda mpinga nshaka ibiraka, nsaba akarima noneho bakampa ngahinga ariko ntabyo ndeza”
Iyi nzu babamo ngo yubatswe mu bihe bya kera, yubakwa n’abafatanyabikorwa b’akarere hagendewe ku isoko rya kijyambere rya Kirengeri ryari rimaze kuhashyirwa, gusa umushinga wayo uza guhomba ntiyabyazwa umusaruro nkuko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’umurenge.
Muri iyi nzu buri wese afite icyumba cye, abanamo n’abana be, bayiberamo ubuntu buri wese akajya kwicira inshuro, kugira ngo abone uburamuka,gusa nabwo baba bafite impungenge ko igihe icyo aricyo cyose bayibasohoramo.

Iyo uganiriye nabo, bavugana amaganya n’agahinda kenshi, kubera ubuzima bubi babayemo, dore ko ngo hari bamwe mu bana babo batiga, kutagira ubwisungane mu kwivuza, kutagira ibyiciro by’ubudehe babarizwamo, hamwe no kuba batabarujwe mu bitabo by’irangamimerere.
Aba bakobwa bavuga ko kuba umukobwa atewe inda, n’uwayimuteye akamwanga biba ari agahinda, kubera kubura ababyeyi haba abo ku muryango we avukamo cyangwa n’abo kuwamuteye inda, akabura byose nk’ingata imennye.
Umuryango Inshuti Nyanshuti[Friend Indeed Organisation], usanzwe ufasha aba bakobwa babyariye iwabo kwiyubaka mu Murenge wa Byimana, uvuga ko iki ari ikibazo giteye inkeke, dore ko ngo bakunze guhura nacyo kenshi.
Claudette Tuyisenge , umuyobozi wungirije w’uyu muryango, agaruka kuri amwe mu mahohoterwa aba bakobwa bagikorerwa, anasobanura uburyo babafasha, yagize ati “hari amagambo bamubwira, ndetse harimo n’abakubitwa, hari ababirukana mu rugo, ibyo byose rero nibyo duhura nabyo.”
Akomeza agira ati “iyo rero havutse ikibazo nk’icyo tujya gusura wa muryango tukawuganiriza, tukawereka ko nubwo umwana yahuye n’icyo kibazo ariko ubuzima bugomba gukomeza ndetse ko atagomba guhohoterwa, rimwe na rimwe tukaba twanatanga raporo ku buyobozi kugira ngo bakurikirane icyo kibazo”.
Uyu muryango kandi ngo ubafasha kwiyubaka mu buryo bwa mba-mutima, ndetse no mu bukungu bwabo aho bubabumbira mu matsinda agamije kubateza imbere.
Abadepite ubwo basuraga Akarere ka Ruhango, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 nabo bagarutse kuri iki kibazo cy’abakobwa[ babyariye iwabo] bagihohoterwa, mu miryango.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bugiye kuganira n’aba bakobwa babyariye iwabo , bukareba ubufasha bwabagenera, cyane ko ngo nta makuru yabo bwari buzi, nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Pascalie Nsanzabandi, abivuga.
Ubuyobozi bw’umurenge kandi n’ubw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bumwe mu bufasha busanzwe bugenerwa abatishoboye, harimo guhabwa akazi mu mirimo y’amaboko[public works], guhabwa inkunga y’ingoboka, n’ibindi.
Umuryango Inshuti Nyanshuti, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017, nibwo watangaje ko muri uyu murenge wa Byimana habarurwa abakobwa babyariye iwabo barenga 400.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), nayo iherutse gutangaza ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17,500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean Claude Ntezimana


