Ubwo hibukwaga abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kinazi na Ntongwe, hazwi nk’Amayaga, abayirokotse baturuka muri aka gace basabye ko ahantu hiciwe Abatutsi hagenda hashyirwa ibimenyetso by’amateka kugira n’abana babyiruka bazashobore kuyamenya.
Me Dusengiyumva Samuel umwe mu barokotse Jenoside uvuka muri aka gace, avuga ko icyahoze ari Komini Ntongwe cyabayemo ubwicanyi bukabije kuko bwari buyobowe n’uwari Burugumesitiri waho wabeshyaga Abatutsi ko abafitiye uburinzi ku biro bya Komini nyamara agamije kubakusanyiriza hamwe bakabica.
Dusengiyumva avuga ko Interahamwe zifatanije n’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda aba ngo ni nabo babaga bafite Imbabura bokerezagaho imitima n’inyama z’ Abatutsi babaga bamaze kwica ,avuga ko aha byakorewe hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’amateka kugira ngo bitazibagirana.
Agira ati «Imitima y’abantu bacu bayiririye hariya kuri rond point hariya hantu hakwiye gushyirwa ikimenyetso n’iyo kaba agapapuro kanditseho ngo aha hari bariyeri yaririweho imitima y’Abatutsi , niyo kaba gatoya byanditseho birahagije, Nyamukumba naho hagashyirwa ikivuga ko aha hantu haguye Abatutsi benshi».
Ibi binavugwa kandi na Munyurangabo Evode umuyobozi, w’Umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF) uvuga ko amateka yabereye mu cyahoze ari Ntongwe akwiye kuba afite aho yanditse ndetse abasura urwibutso rushyinguyemo Imibiri y’Abazize Jenoside rwa Kinazi babona aho baruhukira bakanayasobanurirwa.
Agira ati « Turashimira akarere kaduhaye umukozi uhoraho ukora ku rwibutso rwa Kinazi ,ariko turanagasaba ko kadufasha kubungabunga ibimenyetso by’amateka ,ahokerejwe hakaririrwa imitima y’abacu hashyirwe ikimenyetso ayo mateka tuyabungabunge ,ntazibagirane».
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine avuga ko Leta yashyize ingufu mu kurwanya ikibi , ariko ngo nubwo hari byinshi byiza byakozwe haracyari urugendo rurerure kugira ngo Igihugu kigere aho Cyifuza ,ku iterambere cyifuza .
Min.Kamayirese kandi akomeza asaba abarokotse Jenoside kubika ibimenyetso n’ubuhamya bikandikwa kugira ngo urubyiruko ruzayamenye n’abana.
Agira ati« Ndasaba ko hakomeza kubungabungwa ibimenyetso , ubuhamya n’Ibihangano bitandukanye harimo n’indirimbo ibyo byose bikaba ibimenyetso byadufasha kubika amateka ariko na none aya mateka akagira aho abikwa.»
Minisitiri Kamayirese kandi yasabye urubyiruko gukomeza kwitabira iminsi ijana y’ibikorwa byo kwibuka aho bigenda bibera hirya no hino no kwitabira ibiganiro bitangwa byigisha amateka y’abanyarwanda nk’icyatanzwe na Hon.Gasamagera kigaragaza uko twageze kuri Jenoside ariko n’uko u Rwanda rwiyubatse rukabasha kuyivamo rukaba rugeze aho rugeze .
Urubyiruko ngo niwo mukoro rufite kuko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 24 bangana na 60% ari urubyiruko.


