Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, ho mu Ntara y’Amajyepfo banga kubahiriza gahunda za leta ku buryo bakuye n’abana babo mu mashuri kugirango batambikwa udupfukamunwa cyangwa ngo bahatirwe kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bavuga babiterwa n’ubuhanuzi bagiye babona mu bihe bitandukanye.
Bamwe mu bakurikiza iyi myemerere bavuga ko kwirinda coronavirus, ndetse no kwirinda igishushanyo cy’inyamanswa ari ugukuramo udupfukamunwa, gusenga no kudakaraba kuko ngo ibyo atari byo birinda coronavirus.
Umwe muri bo ati “ mu mutimanama wanjye amashuri Imana yashyizeho iherezo.”
Aba baturage banga kubahiriza gahunda za leta, bamwe muri bo bavuganye na Radio 1 ntibemera gutunga indangamuntu, ntibemera gutunga mitiweli , ndetse ntibemera gutunga telephone no gukorana n’amabanki kimwe no kujya mu bwishingizi ubwo ari bwo bwose.
Undi ati “ Naremwe n’Uwiteka. Mwibaza imodoka ubwishingizi mububaze uwiteka. N’iyo narwara indwara ndwara ibyatsi birayivura.”
Mugenzi we nawe ati: “indangamuntu ndayifite ariko nayo sinkiyemera. Mituweli ntayo ngira kuko nayo sinkemera…hari abafite mituweli baba kwa muganga kandi bagapfa. Ntabwo nayishyura..”
Bamwe mu babyeyi bakuye abana babo mu ishuri, bakavuga ibitabo by’umwuka w’ubuhanuzi basoma bibahamiriza ko ibyo kwiga byarangiye, kandi badashobora kubahiriza amabwiriza ayo ari yo yose yo kwirinda Covid-19, kuri bo ngo iki cyorezo ni ikinyoma ntakiriho, bakavuga ko kwirinda ikinyoma ari ugukuramo agapfukamunwa no kwanga kubahiriza izindi ngamba zose leta ishyiraho zo kukirinda.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana buvuga ko butemeranya n’aba baturage, buravuga ko buri gukora ibishoboka byose ngo bahindure iyi myumvire, mu gihe abaturage bo bavuga ko ibyo ubuyobozi buteganya gukora byose babihanuriwe ko bizaba kandi batazigera babyubahiriza.


