Ruhango: Haribazwa impamvu imodoka yagenewe gutwara abarwayi imara imyaka 2 iparitse mu igaraje idakora akazi kayo

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Ruhango hari ikibazo cy’imodoka itwara abarwayi (Imbangukiragutabara)imaze imyaka ibiri mu igaraje ry’amamodoka riherereye i Kabgayi ihahishe ntacyo ikora hakibazwa impamvu idakora akazi ishinzwe kandi kugeza ubu ababishinzwe bakaba bananiwe gutanga ibisobanuro.

DSC05809-300x297

Ikinyamakuru cya hano mu Rwanda dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bayobozi b’akarere barimo Meya ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere iki kibazo bari bakizi ariko bakaryumaho, ndetse ngo kuri iki kibazo hakiyongeraho ikindi cy’umushoferi watwaraga iyo modoka uvukana n’uwari umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe akaba yarapangiraga mwenese akazi ariko babikora nabi ngo biramenyekana.

Ibyo byose Akarere karabimenyaga ariko kubera ya mpamvu na wa mugambi wo kuyihisha mu i Garage uwari umushoferi wayo akajya ahembwa kandi adakora nibyo bikwiye gukurikiranwa bakamenyekana kuko ntabwo umuyobozi w’ibitaro yajya asohora urutonde rw’abakozi atazi ngo bahembwe amafaranga ya Leta atabazi nk’uko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga.

Ngo ibi bishatse kuvuga ko mwenese w’uwo mushoferi ari we wayoboraga ibyo bitaro uwo mushoferi yahemberwagaho ariko bikaba bivugwa ko nyuma yo kubona ko imigambi ye yatahuwe yeguye ku kazi ubu akaba yikorera akaba afite Pharmacy ye .

Iki kinyamakuru kivuga ko cyabashije n’uyu wayoboraga ibi bitaro kuri telephone, maze n’ubwoba bwinshi nk’uko kivuga, agira ati: “icyo mugamije n’icyo mushaka kugeraho ndabizi mwandike ibyo mushaka niyo haba kuri radio nta kibazo mfite ariko mujye mwandika ibyubaka igihugu”.

DSC05811-1-300x225

Iki kinyamakuru cyamubajije niba ibyubaka igihugu ari ukujya guhisha imodoka yakabaye ijyana abarwayi kwa muganga bakajya kuyihisha mu i Garage aho igiye kumara imyaka hafi 2 yose .

Ubusanzwe izo modoka zihabwa Uturere na Minisante ,Uturere nitwo tuba tuzi ibitaro bikeneye Ambulance bukazitanga niyo mpamvu Ikinyamakuru kivuga ko cyagiye no muri Minisante kikabaza uwitwa Mugume Nathan umuvugizi wa Minisante maze agira ati “Ambulance imara ite umwaka urenga mu i Garage? Ibitaro se byabuze amafaranga akoresha iyo modoka ?Akarere se ko kabuze amafaranga yo kuyikoresha kuko hari akazi yagenewe gukora birashoboka ko harimo ikibazo hagati yabo bireba ibitaro n’Akarere bakwiye gukurikiranwa hakiri kare”.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru kigikurikirana, ngo ni uko hari ikirego ubugenzacyaha bwashyikirije ubushinjacyaha , aho bivugwa ko ikirego kivuga ko ari ukwangiza imitungo ya Leta ndetse no kuyikoresha nabi no guteza igihombo Leta .

DSC05814-300x225

Ubu iyo modoka yakabaye itwara abarwayi nkuko yabigenewe ndetse yateje igihombo kuko umushoferi wa baringa yahembwe Miliyoni 7 zose hejuru yibyo byose hiyongeraho amafaranga ibarirwa ku munsi ibihumbi bitatu (3000 Rfw) byaho iparitse mu I Garage kuko harishyurwa amafaranga naho hazishyurwa agera kuri Miliyoni ebyiri (2.000.000Rwf).

Inkuru ikomeza ivuga ko abatahuye iki kibazo bashatse kwirukanwa ku kazi na Meya birananirana, ashaka bamwe bahindurirwa akazi ariho bamwe bavuga ko Akarere kabaye akarima kabo aho bakora ibyo bashatse ntangaruka .

Umwe mu bakorera muri ako Karere ka Ruhango uzi amakuru yose hatatangajwe amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “ikibabaje n’uburyo ayo makuru yose avugwa akagera no mu nzego zo hejuru ariko ntibagire icyo bakora kandi bagakwiye guha agaciro abarwayi babura uko bagera ku bitaro kandi imodoka yakabaye ibikora iparitse mu i Garage. Ubuse nabyo bizategereza igihe Perezida wa Repubulika ko aza akaba ariwe ugikemura ?ahubwo barimo bararwanira gusubira ku buyobozi kandi abaturage bafite ibibazo”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Amafoto: Umusingi

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *