Ruhango: Hashize amezi asaga 6 badahabwa amafaranga basinyiye

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko bamaze amezi asaga atandatu badahabwa n’ikigo nderabuzima cya Byimana, ho mu murenge wa Byimana amafaranga agenwa na Ministeri y’ubuzima yo kuborohereza mu ngendo igihe bahamagajwe mu nama, kandi barayasinyiye.
Aya mafaranga basanzwe bayahabwa akabafasha mu ngendo igihe bitabiriye inama zibafasha kunoza imibereho y’abo nk’abafite ubwandu. Izi nama zibera ku bigo nderabuzima bitandukanye, aho buri muntu uba witabiriye iyo nama ahabwa ibihumbi 3500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Gusa Nshimyumukiza Emmanuel na bagenzi be bo mu karere ka Ruhango, basanzwe bayafatira ku kigo nderabuzima cya Byimana, ho mu murenge wa Byimana bemeza ko hashize amezi asaga atandatu batayabwa kandi nyamara baramaze kuyasinyira, dore ko ngo basabwe ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo bayahabwe ariko ntihagire igikorwa.
Aba baturage bavuga ko iyo bakurikiranye amakuru basanga abandi bo kuyandi ma site barayahawe mu mpera z’umwaka ushize , nyamara bo amaso akaba yaraheze mu kirere; dore ko ngo niyo bagerageje kubaza ababishinzwe babacunaguza, aho kubumva.
Kudahabwa aya mafaranga ngo byabagizeho ingaruka, dore ko ngo nk’uwakaguze ikimufasha kuzahura ubuzima bwe bidakunda, akarushaho kunegekara.
Mukeshimana Louise, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana, aba baturage bafatiraho amafaranga avuga ko gutinda guhabwa aya mafaranga kuri aba baturage  kandi barayasinyiye byatewe no guhindagurika k’uburyo bari basanzwe bayafatamo.
Avuga ko bayafatiraga mu matsinda, kandi bakayafata mu ntoki ubu bikaba byarabaye ngombwa ko anyuzwa muri banki agashyirwa kuri konti y’umuntu ku giti cye nkuko byategetswe na Ministere y’ubuzima ari nayo iyatanga
Ati “Twayatangaga mu matsinda, amatsinda barabyanga niyo mpamvu bari basinye mbere kugaruka gusinya bwa kabiri, ni ukugira ngo buri wese agire konti ye bijyanye nuko yitabiriye inama[liste de presence], guhuza rero iyo myirondoro nibyo byadutindije”.
Akomeza agira ati “mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize nibwo batubwiye ngo duhindure uburyo twari dusanzwe tuyatangamo, ngo amafaranga yo mu ntoki ntibyaba binoze, kandi dufite abantu bari hejuru ya 450 bafite ubwandu, ubwo rero buri wese kuzana nimero ye ya konti kubinoza biragorana. Ubu rero nibyo tugitunganya, niyo mpamvu twabatumyeho inshuro zirenga imwe, bwa mbere twarabikoze tubona birapfuye twongera kubatumaho..”
Rukemba Zacharie, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gitwe biherereye mu murenge wa Bweramana ari nabyo bikurikirana imikorere y’iki kigo nderabuzima, avuga ko bari kubikurikirana ngo barebe uko ayo mafaranga yabageraho vuba, dore ko n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima buvuga ko bitazarenza ukwezi kwa gatatu bitarakemuka.
Iki kigo nderabuzima cya Byimana gisanzwe gifatirwaho amafaranga n’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA barenga 500. Kuba barasinyiye amafaranga ntibayahabwe bishobora kuba intandaro yo gutera icyizere ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *