Ikibazo cyo kurangaranwa kw’abaturage n’abakabakemuriye ibibazo, kigarukwaho na bamwe mu baturage ndetse kigashimangirwa n’urwego rw’umuvunyi.
Nyirandinkabandi Antonia, na Mukamugema Ewonia, batuye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, bavuga ko bafite ibibazo ahanini bigendanye no kurangaranwa n’ubuyobozi ntibubibakemurire , aho bavuga ko bimaze imyaka irenga 4.
Mukamugema ngo yatsindiye isambu, ubuyobozi ntibwamufasha kuyihabwa, naho Nyirandinkabandi kimwe na bagenzi be , bakorera Rwiyemezamirimo wubakishije imwe mu mihanda y’amabuye mu mujyi wa Ruhango ntibishyurwa, basaba akarere kubafasha muri iki kibazo, ntihagira igikorwa.
Nyirandinkabandi ngo yandikiye Meya amabaruwa agera kuri 3 asaba ko yabafasha Rwiyemezamirimo akabishyura, nyamara amafaranga yose ngo barinda bayaha Rwiyemezamirimo ndetse arinda niyo agenda atabishyuye.
Mukamugema we ngo isambu yatsindiye, ntarayihabwa kandi ngo ntafite aho kuba, cyane ko musaza we ngo yahamaze, ibintu babona ko ari akarengane.
Muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage urwego rw’umuvunyi ruherutse kugirira mu karere ka Ruhango, aba baturage bagaragarije umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi ibi bibazo.
Umuvunyi Mukuru, nawe yemera ko hari akarengane gakorerwa abaturage gatewe n’ubuyobozi kubera kubarangarana, ndetse hakaba no kurangiza imanza nabi cyane cyane ku bahesha b’inkiko.
Gusa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamagana, ho mu murenge wa Ruhango avuga ko kuba nk’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga yarangiza urubanza nabi, ahanini byaterwa n’amarangamutima ye cyangwa Ruswa, kuko ubundi ngo icyemezo kiba cyafashwe n’urukiko kiba kigaragara neza, ntarujijo rurimo ; n’aho byaba bitumvikana neza ushobora gusobanuza urukiko
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, avuga ko hari gahunda yo kuganira n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ubwabo kuburyo barushaho kwita kuri ibyo bibazo bikanafasha kugabanya umubare w’ibirarane by’ibibazo bidakemurwa bigenda bigaragara hirya no hino
“Turateganya ko ibirarane mu kurangiza ibibazo by’abaturage baba bagejeje ku buyobozi, cyane cyane ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ibirarane byagombye kugenda biba bike kuburyo ishema ry’umuyobozi rigomba kuba kurangiza ibibazo by’abaturage”
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko rufite imanza z’ibirarane zigomba gusuzumwa niba zasubirishwamo ku rwego rw’urukiko rw’ikirenga cyangwa gusuzuma niba nta karengane karimo zigera ku bihumbi 2, nyamara kandi ngo rubasha gusuzuma nibura imanza 1000 gusa ku mwaka. Ingamba zihari ngo nuko ibyo birarane byose bigomba kurangirana n’uyu mwaka wa 2018.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


