Ruhango: Nyuma yo gusenyerwa n’imvura, umurenge wamusezeranyije kumwubakira amaso ahera mu kirere.

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru witwa Sebagirirwa Felicité utuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo aratakambira inzego z’ubuyobozi ngo zimukure mu busembere nyuma y’uko inzu ye iguye akemererwa inkunga y’umurenge yo kumwubakira amaso akaba yaraheze mu kirere.

Mu gihe cy’imvura yahitanye abatari bacye ikangiza byinshi hirya no hino mu gihugu mu minsi yashize, uyu Sebagirirwa Felicité wasenyewe n’imvura avuga ko yari ufite umuryango w’abantu bagera kuri 11 akaba no mu kiciro cy’abatishoboye.

Avugaga ko ubuzima abanyemo bwo gusemberera n’uyu muryango ungana gutya butari bumworoheye, bityo agasaba ko ubuyobozi bwamwubakira.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango bwahise bwemera kumwubakira mu gihe imvura yaba igabanutse ndetse bwiyemeza no kuba bumukodeshereje inzu aba ategererejemo ubu bufasha.

Nyuma y’igihe kigera ku mezi 5 Tv na Radio1 dukesha iyi nkuru ivuga ko yasuye uyu mukecuru igasanga yarubakiwe inzu nubwo ituzuye neza.

Nubwo yubakiwe ariko ngo nta bufasha na buto bw’Umurenge yabonye nkuko bwari bwiyemeje kuyubaka yose ndetse ngo nta n’ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose yabonye buturutse ku murenge.

Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu izina ry’ubuyobozi bw’uyu murenge akaba ari nawe wari wemereye ubufasha uyu mukecuru avuga ko butamwibagiwe.

Nubwo Sabagirirwa Felicité avuga ko mu bufasha yemerewe n’ubuyobozi bw’Umurenge burimo ubwo gukodesherezwa ndetse no kubakirwa nta na bumwe muri bwo yabonye, gusa ngoyizeye ko ashobora kuzabubona kuko ngo ntarirarenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *