Umugabo witwa Ndabasanze Felecien utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge Ruhango, Akagari ka Munini, mu Mudugudu wa Ruhuha, avuga ko hashize ukwezi kumwe agerageje kwiyahura ku bwo kubura icyo agaburira abana be babiri n’umugore. Ndabasanze yatangarije Bwiza.com ko yageze aho asubika kwiyahura, igikorwa avuga ko ari “ Icy’ububwa” yari agiye gukora nyuma yo kwitegereza abana be. Ndabasanze ati “ Mu by’ukuri ntimunyirengagize cyangwa ngo mwumve ko nakoze igikorwa cy’ububwa. Nkuko mubona aya mafoto [yayoherereje Bwiza.com] abana basinziriyeho twari mu kwezi kwa kabiri nayifotoye ngo azabe urwibutso. Nari ndi mu masaa yine. Icyo gihe madamu yari yagiye gushaka uwo ahingira ngo tubone amafunguro. Nitegereje abana ndeba inzara bararanye mbona ko bagiye kungwa mu maso. Nafashwe umwanzuro wo kwiyahura.” Uko yaretse kwiyahura Uyu mugabo akomeza agira ati “ Ninjiye mu nzu manika umugozi, mbere yo kuwishyiramo agatima karagarutse mbona inzara irazagutsinda abana mu nzu. Mpitamo kuzabikora undi munsi. Imana yaje kudufasha tukajya guhingira abantu tukabasha kubona amafunguro.” Avuga ko Coronavirus yatumye ubuzima bwongera kuba ingorabahizi. Ati “ None nyir’ibyago imbwa ziramwonera coronavirus yahise iza. Ubu byandenze bitewe n’uko tutarikuva mu rugo ngo tujye guca inshuro. Nandikiye abayobozi bose b’akarere ariko nta kintu bamfashije.” Ndabasanze avuga ko ibiribwa byo gufasha abatishoboye Leta yageneye abaturage, we bitamugezeho bityo agasaba gufashwa. Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine avuga ko ikibazo cya Ndabasanze kigiye gukemurirwa mu isibo. Meya Mukangenzi ati ” Ikibazo kijyanye n’ibyo kurya muri iyi minsi, ni ukunyura mu isibo kuko niyo agize umudugudu. Kugeza iyi saha ntabwo ikibazo cye kirananirana. Ni we wenyine twakiriye afite iki kibazo. Twamweretse inzira bicamo ngo iki kibazo gikemuke.” Uyu muyobozi avuga ko ” Nta nzara iri mu Karere ka Ruhango kuko ni akarere kera. Kugeza ubu ntituragira ikibazo cy’imirire. Uwo muturage ntabwo aza kugira ikibazo cy’ibiribwa.” Mukangenzi yasabye ko n’abandi baturage bafite ikibazo cy’ibiribwa bakwegera ubuyobozi bw’amasibo, bukabafasha aho kuba bafata umwanzuro wo kwiyahura. By’umwihariko yatangarije Bwiza.com ko ikibazo cya Ndabasanze yagishinze Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munini, ngo asuzume ko haba hari ikibazo kidasanzwe mu rugo rwa Ndabasanze.

14 Responses
Ruhango: Umugabo yari agiye kwiyahura kubera inzara
Ariko se telephone yakoresheje afata amafoto iyo ayigurisha ntihari kuvamo ibiryo?ikindi amaze gufata icyemezo cyo kutiyahura ni bwo yabonye imbaraga zo guca inshuro?

Ubuse c muri iyi minsi ninde wabona ugura iyo phone? Ngo ayimaziki c?

Ibi byo kwiyahura muri kubyumva mu magambo Mureke mu minsi Mike murabirebesha amaso.

Ndashaka contact zuwo mugabo mufashe

Abantu benshi ku isi biyahura kubera UBUKENE.Ndetse bamwe bakabanza kwica abana babo,iyo bibutse ko bazasigara bakicwa n’inzara.Ndibuka umudamu umwe wiyahuye kubera ko yabuze ubukode bw’inzu,akabanza akica umwana we.Iyi si yuzuyemo agahinda n’imibabaro myinshi.Reba iyi coronavirus irimo kuzengereza isi yose.Mwaraye mubonye Trump yenda kurira kubera ko akazi kose kahagaze muli America.Nkuko Yesu yavuze,dukeneye ubwami bw’Imana.Nibuza kandi buri hafi,buzasimbura ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Hanyuma buhindure isi paradizo,ibibazo byose biveho,harimo ubukene,akarengane,indwara,urupfu,etc…
Nta muntu uzongera kwiyahura.Niyo mpamvu dusenga buri munsi dusaba Imana ngo:Ubwami bwawe nibuze (Let your kingdom come).

Bagabanye inda nini
Iyo batariye bariyahura
Mbega inda.imeze nkiya babandi basahuye imitungo mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi ahubwo barebe niba nta sano bafitanye