Umuturage witwa Kubwimana Charles wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango yemeza ko yakubitiwe Iwawa urutugu rufatana n’ ijosi kugeza mu mezi make ashize ubwo yatangiye kuvuzwa n’akarere n’ubwo yasigaranye ubundi bumuga. Muri Nzeri 2020, ni bwo Kubwimana yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko mu mwaka wa 2018 yavunikiye bikomeye mu kigo ngororamuco cya Iwawa ndetse ntavuzwe neza bikamuviramo kugira ubumuga. Muri icyo gihe, ijosi ryari ryarafatanye n’ urutugu ndetse ngo akaba yarumvaga uburibwe budasanzwe. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyavuze ko kitahamya ko ibyo uyu musore yavugaga ari ukuri ariko hagiye gukorwa iperereza. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwemereye Kubwimana kuzamuvuza birushijeho. Nyuma y’ ibyumweru 2, ngo ibyo aka karere kemeye karabikoze kuko kamujyanye kumuvuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. N’ubwo Kubwimana Charles yavujwe ndetse akaba agikomeje kuvurwa ngo azakomeza kugira ubumuga dore ko adashobora gukebukira mu ruhande rw’ ibumoso nk’uko TV1 dukesha iyi nkuru ibitangaza. Inkoni z’Iwawa zagereranyijwe n’imvura y’amahindu Mu Kuboza 2019, Bwiza.com yabagejejeho inkuru yagarukaga ku maganya y’abagororerwa Iwawa bavugaga ko bakubitwa inkoni zimeze nk’amahindu mu cyiswe ku bakosora. Byinshi kuri iyi nkuru: https://bwiza.com/?Abagororerwa-Iwawa-bagereranyije-inkoni-bakubitwa-n-imvura-y-amahindu

Charles Kubwimana uvuga ko yavanye ubumuga Iwawa ubu akaba avuzwa n’Akarere ka Ruhango./ TV1


