Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abishyize hamwe bavuka ku Karere ka Gakenke (Diaspora Gakenke) baremeye abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye batuye mu Murenge wa Ruli muri aka Karere.
Ni igikorwa ubuyobozi bwâaka karere bwashimye, cyabaye ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2019, imiryango ine mu yaremewe ikaba ituye mu nyubako bubakiwe na Leta za âFour in Oneâ, ziri muri uyu murenge. Aba bishyize hamwe bavuka muri aka karere ka Gakenke bakaba  babageneye, ibiribwa birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo, amavuta yo guteka nâibindi birimo amasabuze.

Ni igikorwa kandi cyabanjirijwe nâurugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku biro byâUmurenge wa Ruli rwasorejwe ku rwibutso rwa jenoside rwa Ruli, aho bashyize indabo banunamira  inzirakarengane zirushyinguyemo zigera kuri 202 zishwe muri jenoside .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâumurenge wa Ruli, Nizeyimana J.Marie Vianney yabashimiye ku bwâumutima wâimpuhwe bagize wo gufata mu mugongo abarokotse jenoside, agasaba ko nâabandi babigiraho.
Yagize ati âAho mwakuye Uwiteka azabakubire kenshi, iki gikorwa mwakoze cyo kuza kuba hafi abacitse ku icumu rya jenoside ni igikorwa cyiza kandi kinakomeye dukurikije nâuburemere gifiteâ.

Yakomeje asaba abarokotse jenoside muri rusange bo muri uyu Murenge abereye umuyobozi, gukomeza gukomera, bibuka kandi baniyubaka. Ati âMwumve ko turi kumwe, igihugu cyacu kibitayeho, gahunda zinyuranye zibareba kandi nâibibazo byaba bigihari bizakomeza gukorerwa ubuvugiziâ.
Perezida wa Diaspora-Gakenke, Shyaka Vedaste avuga ko iki gikorwa bakoze nta muntu wakibahatiye, ahubwo ko ari bo ubwabo bicaye basanga bakwiye gufata mu mugongo abarokotse jenoside bo muri uyu Murenge nkâuko basanzwe banakora ibikorwa nkâibi nâahandi muri aka karere.

Yagize ati “Ntabwo aba ari igitekerezo cyâumuntu umwe, twarebye ibihe turimo, tureba umuntu wavuye muri Coko aza hano, uwavuye I Nyange na Gihande akaza hano, turavuga tuti âreka dushake inkunga ijyanye nâimibereho yabo. Twabahaye ibyo kurya mu rwego rwo kubazamurira imibereho myiza[âŚ]â.
Yakomeje avuga ko atari cyo gikorwa cya mbere bakoze kandi ko urugendo barukomeje. Ati âNkâuko bitatangiriye ahangaha nâubundi rero ntabwo byaba biharangiriye, kuko hari ibikorwa byakozwe mbere, ntabwo aricyo gikorwa cya mbere dukoze, hari mituweli twatanze mu karere, mu karere twatanze mituweli 100, mu rwego rwa diaspora Gakenka, tujya dupanga imiganga,âŚâ.
Shyaka avuga ko ibyo bashyikirije mu ntoki iyi miryango yâabarokotse jenoside bifite agaciro kâibihumbi bigera muri 700 ariko ko igikorwa cyose cyabatwaye asaga Miliyoni, byâumwihariko kandi ko ku bufatanye nâurugagaga rwâabikorera mu Murenge wa Ruli, bagiye no kwisuganyiriza hamwe bakazubakira iyi miryango yatujwe muri âFour in oneâ uruzitiro (ClĂ´ture) ruzazenguruka izi nzu.
Munyagaju Fabier, umwe mu bahawe inkunga, akoresheje umugani mugufi, yagize ati âAkuzuye umutima gasesekara ku munwaâ ashaka kuvuga ko banejejwe cyane nâiyi nkunga. Ati âTurishimiye cyane rwose, turabashimiye cyane kandi dushimiye nâigihugu cyacu turimo, umukuru wacu wâigihugu ni Malayika Murinzi Imana yaduhaye afatanyije nâingabo zâigihugu, narimbayeho meze nabi, yego ni ubutege buke bwâubusaza ariko turishimiye cyane ku mutimaâ.
Umukozi wâAkarere ushinzwe imibereho myiza unafite mu nshingano imibereho myiza yâabarokotse jenoside, Â Nyirasikubwabo Eurelie, mu izina ryâakarere yashimiye aba bagize umutima wo kuremera iyi miryango.

Agira ati âTuri kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi ari nako tugenda twiyubaka, urugendo tumazemo imyaka 25 ingaruka za jenoside ntabwo zirarangira, twavuye habi cyane tugera heza ariko turacyafite byinshi byo gukora, ndashimira rero abavandimwe ba diaspora Gakenke batekereje kuza gufata mu mugongo aba babyeyi, aba bavandimwe bacumbitse muri aya mazu ndetse nâabandi,âŚâ.

Yakomeje ashimira Leta yâUbumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame ndetse nâabarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihangana nyuma yâibikomere bitandukanye yabasigiye, akabizeza ko uko ubushobozi buzakomeza kugenda buboneka akarere gafatanyije nâabafatanyabikorwa bako bazakomeza kugenda babafasha mu buryo butandukanye.
Ni imiryango umunani yaremewe, ine itari yishoboye isanzwe ituye  mu nyubako za âFour in oneâ bubakiwe na Leta, aho inavuga ko kubona ibiyitunga bikiri ikibazo bitewe nâuko amasambu yabo ari kure yabo.
Andi mafoto:










