Abagenzacyaha 65 bakorera mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru basabwe gukomeza no kurushaho kwakira neza ababagana no kubaha serivi nziza.
Ibi babisabwe ku cyumweru tariki 22 uku kwezi mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo kiri mu murenge wa Bushoki; akaba yaribanze ku mitangire myiza ya serivisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare yabibukije ko gutanga serivisi nziza biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere kuko byihutisha iterambere no kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse n’ibindi bifitanye isano na byo.
ACP Mutezintare yababwiye ati,” Ubugenzacyaha bukozwe kinyamwuga ni inkingi ya mwamba y’ubutabera burambye. Murasabwa kwirinda imigirire yose inyuranije n’intego ya Polisi y’u Rwanda.”
Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Ngondo, ukora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha, yasabye abo bagenzacyaha bakorera mu turere twa Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Burera na Musanze kurushaho gukora kinyamwuga; bubahiriza amategeko ajyanye n’ifatwa ndetse n’irekurwa ry’ucyekwaho icyaha; kandi bakora neza dosiye kugira ngo urega ndetse n’uregwa bahabwe ubutabera.
ati,”Uburenganzira bw’ufunzwe acyekwaho icyaha runaka bugomba kubahirizwa. Murasabwa kwakira neza ababagana, kandi mukabaha serivisi nziza nk’uko biri mu ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda.”
Ndabarushimana Collette, waturutse mu Kigo Mpuzamahanga kirwanya ruswa n’akarengane – Ishami ry’u Rwanda (Transparency International – Rwanda) yagize ati,”Amahugurwa nk’aya ni ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubugenzacyaha mu bijyanye no gutanga serivisi nziza.”Yakomeje agira ati, “Polisi y’u Rwanda igira uruhare runini mu kurwanya ruswa n’akarengane. Ingamba zihamye zigamije kurwanya ibi byaha no gutanga serivisi nziza biri mu bituma ibigeraho.”
Ku itariki 30 Ukuboza umwaka ushize Polisi y’u Rwanda ifatanije n’uyu Muryango — Ishami ry’u Rwanda, yatangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ruswa no guharanira guhabwa serivisi nziza; uwo muhango ukaba warabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali kiri mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere; rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya icyaha cya ruswa.
Yashyizeho kandi Umutwe ushinzwe imyitwarire myiza y’abapolisi; ukaba mu byo ushinzwe harimo kubatoza ubunyamwuga no gukebura abanyuranije n’amahame ngengamikorere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
bwiza.com


