Rulindo: Abanyamakuru bafatishije imodoka yagonze umuntu ikagerageza gucika

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru batabaje inzego z’ibanze zihagarika imodoka ikekwaho kugonga umukecuru igacika, igikorwa cyatanze umusaruro, uwagonzwe akajyanwa kwa muganga akanitabwaho.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Base mu karere ka Rulindo ahitwa i Kiruri. Imodoka ya toyota Hilux yabisikanaga n’itwaye abanyamakuru muri ibyo bice, mu gihe basubiraga inyuma kubera ububi bw umuhanda bagasanga umubyeyi witwa Nyirabakiga Judith aryamye mu muhanda hari ababyeyi bagenzi be bamufashe aho yikururaga hasi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abanyamakuru bihutiye kubaza ikibaye bababwira ko ari imodoka imugonze, bahita batabaza gitifu w Umurenge wa Base nawe ayifatira ku gasanteri kubatsemo umurenge wa Base hafi ya kaburimbo. Iyo mpanuka yabaye ahagana saa munani n igice z’ejo hashize.

444bb187 05ad 44ab 82db cfb948488aac
Uyu mukecuru avuga ko ababara umugongo

Uwari utwaye iyo modoka yabanje guhakana ko nta muntu yagonze, ariko nyuma yo kuvugwa n’abanyamakuru ko nta yindi modoka yahaciye uretse iye yari imbere y’iyari ibatwaye yaje kubyemera imbere ya Dasso n’abandi baturage bari bamuzengurutse bamubwira ko atabava mu nzara.
Yabuze ayo acira nayo amira, dore ko yari atwaye umurambo mu isanduku, umukecuru wari muri iyo modoka yavugaga ko ari uw’umwana we bavanye ku bitaro byo mu karere ka Burera, bagiye gushyingura mu karere ka Rulindo hafi no kwa Nyirangarama.
968a744c 1b3e 482a 8828 5b351cc6cf24
Abantu bamusanze ari kugaragurika hasi imodoka yamugonze yo yari yigendeye

Nyamara baje gusabwa ibyangombwa biherekeza umurambo uvuye mu buruhukiro cyangwa uguye mu bitaro barabibura. Bamwe bajujuraga ko bashobora kuba bavuye kwivuza mu kinyarwanda (mu bapfumu), abandi bakibaza uburyo imodoka ijyamo abantu babiri, umwe imbere n’undi inyuma baherekeje umurambo; bajujura niba nta muryango yagiraga.
Imodoka yanze kuvanamo umurambo wari mu isanduku idatwikiriyeho igitambaro ngo ijye gutwara uwari wagonzwe, kugeza ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Base yahamagaraga imbangukiragutabara ikamujyana ku bitaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwagonzwe wikururaga hasi yaje kwicazwa agataka umugongo, avuga ko yabaye nk’imuca ku kibuno ku buryo ngo umugongo wavunaguritse. Gusa ku maguru yari afite ibisebe.
a0926172 b783 487f b3d1 73525d01b450
Rimwe na rimwe hagaragara abagonzwe n’imodoka bagapfa cyangwa bagakomereka, ariko ntizigaragare kuko zihita zicika ngo ba nyirazo badahanwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kabanda avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko mu mategeko y’umuhanda kugonga umuntu ukirika ari icyaha gihanirwa n’amategeko.
Amategeko ateganya ko mu gihe ikinyabiziga kigonze umuntu kikamuta ku nzira kikabura, uwo muntu akurikiranwa n’ikigo cy’ubwishingizi SGF, cya kinyabiziga cyazaboneka kigacibwa amande atatangwa kikaba cyatezwa icyamunara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *