Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Rulindo b’ishyaka DGPR riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bahawe amahugurwa abategurira kujya guhugura bagenzi babo bo mu mirenge 17 igize kariya karere.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’ishyaka Green Party, Hon. Dr. Frank Habineza wari uherekejwe n’abarimo umufasha we.
Cyitabiriwe kandi n’umushyitsi waturutse mu ishyaka Green Left ryo muri Denmark.
Mu byo abarwanashyaka bahuguweho harimo harimo gukora imishinga iciriritse ishobora kubaha amafaranga nk’ubuhinzi bw’Ibihumyo, ubw’amashaza, ubworozi bw’inkoko ndetse no gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zirimo iz’irembo, Mobile Money n’izindi.
Abarwanashyaka kandi bahuguwe ku bijyanye no guhinga bakoresheje ifumbire y’imborera n’ishwagara, guhinga urutoki, guhinga bakoreshyeje uburyo bwo kuhira, kubungabunga ibishanga, guhinga ikawa no korora amatungo magufi.
Komiseri muri Green Party ushinzwe imiryango itegamiye kuri leta, Mwiseneza Jean Marie Vianney, we yagarutse ku bibazo byugarije inzego zirimo iz’umurimo, imirire, ubuzima n’uburezi; asaba abarwanashyaka gutanga umusanzu mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, no guhangana n’ibibazo birimo imirire mibi, gukora ubukangurambaga mu kurwanya umwanda, kurwanya indwara zitandura no kugabanya umubare w’abana bata ishuri.
Hon. Dr Frank Habineza, yabwiye abarwanashyaka ko “igihe cyo kurumbuka kirageze”.
Habineza yabwiye abarwanashyaka ko mu nshingano ishyaka ryihaye harimo demukarasi nyakuri, kurengera ibidukikije, uburinganire mu mibereho y’abantu, kwimakaza umuco w’amahoro, iterambere rirambye n’ibindi.
Yabibukije kandi ko ishyaka ryishyimira byinshi rimaze kugeraho birimo gukora ubuvugizi mu kuzamura umushahara wa mwarimu, umushahara w’abasirikare n’abapolisi, gufatira ifunguro ku mashuri, kugira icyogajuru gicunga umutekano, kugabanya umusoro w’ubutaka n’ibindi.
Abarwanashyaka ba Green Party bahagarariye abandi muri Rulindo bahuguwe niyongera ku bandi bo mu turere twa Musanze na Burera.


