Abantu babarirwa muri 15 bakomeretse, nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zagonganye yabereye mu karere ka Rulindo.
Iyi mpanuka yabereye i Shyorongi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022.
Intandaro yayo amakuru avuga ko yabaye ikamyo yaturukaga mu mujyi wa Kigali yerekezaga mu majyaruguru y’igihugu yagonze minibus yo mu bwoko bwa Hiace yerekezaga mu cyerekezo iyi kamyo yaturukagamo.
Amakuru atangwa na Polisi y’Igihugu avuga ko iriya mpanuka ikimara kuba umuntu umwe muri 18 bari muri minibus yahise yitaba Imana.
Polisi kandi yavuze ko byibura abantu 15 mu bari batwawe n’iriya modoka bakomeretse bikabije, kuri ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kwihutishirizwa kwa muganga.


