Abaturage bo mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, bavuga ko umuturage ubuyobozi bubonyeho umwanda bumwambika ikanzu kabone n’aho yaba ari umugabo.
Aba baturage baranenga iki cyemezo cyashyizweho bavuga ko kibatesha agaciro, bagasaba ko hakorereshwa ubundi burimo kubaganiriza dore ko ntawishimira kugira umwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko aba baturage bakwiye kumva ko umwanda ubatesha agaciro kuruta iyo kanzu, dore ko banayibambika kugira ngo babone uko bamesa imyambaro baba bambaye.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel aganira na Radiotv 10, yavuze ko iyi kanzu ayizi gusa ngo ikigamijwe ni ubukangurambaga.
Meya Kayiranga yakomeje avuga ko hari hatekerejwe n’ubwoko bw’indi myambaro itari amakanzu n’ubwo ngo bigoye.
Muri aka karere kabarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, hafashwe iki cyemezo cyo kurwanya umwanda muri ubu buryo, mu gihe Guverineri wayo, Gatabazi JMV aherutse gusaba ‘Abayobozi b’inzego z’ibanze kurwanya umwanda aho bayobora, uwo binaniye akavaho hakajyaho ababishoboye’.
Mu mwaka wa 2018 nabwo mu karere ka Rwamagana hagaragaye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bambikwa ikanzu yitwa “Nta mwete” y’ubugwari kuko abaturage babo batatanze ubwisungane mu kwivuza,”mituelle”. Ni ikanzu bamwe banenze ko itari ikwiye kuko idasubiza ikibazo cyatumye bayibambika.
Â


