Ku wa 4 Nyakanga 2026, mu muhango wo gusoza Gahunda y’Ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’ u Rwanda bigamije gufasha abaturage mu iterambere, amazu atanu yashyikirijwe ku mugaragaro imiryango itishoboye yo mu Mudugudu wa Mvuzo, Akagari ka Mvuzo, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo.

Ayo mazu yubatswe hakoreshejwe uburyo bw’ inzu ebyiri muri rimwe (2-in-1), aho buri nzu icumbikira imiryango ibiri. Muri rusange imiryango 10 niyo yatujwe muri ayo mazu.

Umuhango wo gushyikiriza abo baturage amazu wayobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, ari kumwe n’ Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Edmond Kalisa, ndetse n’abandi bayobozi.

Abashyikirijwe ayo mazu bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bikorwa babakoreye, baniyemeza kubungabunga amazu bahawe.


