Rulindo: Yatawe muri yombi na polisi acyekwaho kwiyita icyo atari cyo

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo ifunze uwitwa Mwumvaneza Helpide ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga yiyita Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo ufite imyaka 31 y’amavuko yafashwe ku wa 26 uku kwezi abeshya abaturage bo mu kagari ka Baraya, ko mu murenge wa Kinihira, ko azabafasha kubona vuba ingurane y’ibyabo biri ahateganyijwe gucishwa umuyoboro w’amashanyarazi.
Yongeyeho ko Mwumvaneza yari yijeje iyo serivisi ya baringa abantu 11; akaba yarafatiwe mu cyuho amaze kwakira amafaranga y’u Rwanda 350, 000 y’umwe muri bo.
IP Gasasira yagize ati,” Mu rwego rwo kwereka abo yasabye amafaranga ko ibyo ababwira azabikora; kandi ko abishoboye, yandikaga imyirondoro n’ibikorwa byabo biri ahateganjijwe kunyuzwa ibyo bikorwa remezo.
Yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yasabye amafaranga abizeza kubaha serivisi adafitiye ububasha, nyuma yo gutahura ko ari Umutekamutwe.”
Yavuze ko Mwumvaneza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinihira mu gihe iperereza rikomeje.
Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagize ati,” Abatekamutwe nk’aba bambura abantu biyitirira Inzego zirimo iza Leta, Izikorera, Imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa Imiryango Idaharanira inyungu barahari. Buri wese arasabwa gushishoza kugira ngo batamucuza utwe; kandi agatungira agatoki inzego zibishinzwe abo babicyekaho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira, ” Bituma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha no gufata ababikoze, cyangwa abafite imigambi yo kubikora.”

Mwumvaneza nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *