Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyongeye gushimangira amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima gisaba amaradiyo n’amateleviziyo guhagarika kwamamaza no gutambutsa ibiganiro byamamaza ibikorwa by’ubuvuzi bitaba ibyo bagatangira gufatirwa ibihano.
RURA ivuga ko ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri Nº20/0004 yo kuwa 09/01/2019 abuza kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi, n’ibiganiro bitemewe.
Ni amabwiriza minisiteri y’ubuzima ivuga ko agamije kubuza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose, kimwe no gutanga ibiganiro by’ubuvuzi uteri urwego rwabyemerewe na leta.
Ingingo ya kabiri y’amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima ikavuga ko aya mabwiriza areba abantu bose bakora ibikorwa by’ubuvuzi, abagurisha imiti ndetse n’itangazamakuru bakorera mu Rwanda.
Naho ingingo ya gatatu ivuga ku bijyanye no kwamamaza, ivuga ko umuntu wese abujijwe kwamamaza imiti n’ibikrwa by’ubuvuzi, mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda ukoresheje indangururamajwi n’imbuga nkoranyambaga.

Itangazamakuru rikora mu buryo ubwo aribwo bwose rikaba ribujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse mu gihe ushaka serivisi agaragaje icyangombwa cya minisiteri ifite ubuzima mu nshingano kibimwemerera.
RURA rero ivuga ko “ Kutubahiriza ibikubiye muri iyi baruwa yihanangiriza (warning letter) bizakurikirwa n’ibihano by’uru rwego (RURA), hagendewe ku mabwiriza n’amategeko ahari ”.
Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, akaba yavuze ko iyi baruwa yayandikiye abayobozi b’amaradiyo n’amateleviziyo, nyuma y’inama bagiranye n’abayobozi b’ibitangazamakuru kuwa 14 Mutarama 2019.


