Umunyamategeko wo muri Uganda, Male Mabirizi ahanganye n’Umunyamabanga Mukuuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Libérat Mfumukeko, buri umwe ashinja undi kumurega atubahirije amategeko.
Intandaro y’uyu mwuka mubi ni itangazo rigenewe abanyamakuru Ambasaderi Mfumukeko yashyize hanze tariki ya 16 Nzeri 2020, ashinja Mabirizi gukoresha ikirangantego cya EAC n’amafoto y’abanyamategeko yayo mu nyungu ze bwite, adasabye uburenganzira akanama k’Abaminisitiri.
Ati: “Nta burenganzira yahawe n’Akanama k’Abaminisitiri, nta wemerewe gukoresha cyangwa ngo yerekane ikirangantego cy’Umuryango.”
Ambasaderi Mfumukeko yagaragaje ko Mabirizi yakoze icyaha, ashingira ku gika cya 7 cy’itegeko rya EAC rigena imikoreshereze y’ikirangantego cyayo. Ibi bika bivuga ko iyo umuntu agikoresheje atabisabiye uburenganzira, aba akoze icyaha.
Igika cya 8 cy’iri tegeko kivuga ko uwishe iri tegeko, ashobora guhanishwa ihazabu igera ku madolari y’Amerika 3000, igifungo cy’imyaka 3 cyangwa se byombi.
Yaboneyeho gusaba uyu munyamategeko gusaba imbabazi umuryango, yakongera kubirengaho akazahanwa nk’uko ibi bika bibiri by’itegeko bibiteganya.
Gusa Mabirizi ntabwo yumva ukuntu uyu Munyamabanga Mukuru wa EAC yabitangarije itangazamakuru mbere yo kumwegera nk’uko amategeko abivuga, aho mbere yo kurega cyangwa gushyira ikibazo ku karubanda, ubanza wegera uwo mugifitanye.
Ikindi cyari kuba cyiza, ngo ni uko uyu Munyambanga Mukuru mbere yo kumushyira mu itangazamakuru, yagombaga byibuze kubanza yagisha inama Perezida w’Urukiko rwa EAC.
Mabirizi avuga ko Mfumukeko umushinja, atazi niba koko iki kirangantego n’amafoto ari we wabishyize mu bikorwa byamamaza cyangwa se akagisha inama Perezida w’Urukiko rwa EAC.
Ku bw’iyo mpamvu, Mabirizi yagiye kurega Mfumukeko mu rukiko rwa EAC, mu ishami rikorera muri Uganda. Arifuza ko Ambasaderi Mfumukeko amusaba imbabazi, akavuguruza ibyo yamushinje ndetse akamuha n’impozamarire bitewe n’ingaruka byamugizeho.
Mabirizi yabikoze ku nyungu ze bwite
Mu 2019, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye itegeko rikuraho imyaka ntarengwa yo kwiyamamariza kuyobora igihugu. Gusa Mabirizi ntiyeze arishyigikira, ahitamo kurirwanya kugeza igihe riviriyeho, abakuze mu myaka nka Yoweri Museveni ntibiyamamaze.
Mabirizi yateguye ubukangurambaga bwo gukuraho iri tegeko, ateganya ingengo y’imari ya miliyoni 300 z’amashilingi ya Uganda. Aya yose yagombaga kuyifashisha mu ngendo, mu macumbi no kugeza ikirego mu rukiko rwa EAC i Arusha muri Tanzania.
Muri aya mafaranga yose Mabirizi yavugaga ko akeneye, yabonye gusa miliyoni 20 z’amashilingi zaturutse mu nkunga z’Abagande. Nayo ngo ntacyo yamumariye kuko yayamariye mu nkiko ebyiri zo muri Uganda, zitagize icyo zimufasha ku butabera yifuzaga.
Ubu buryo bwo gushaka inkunga, ni bwo Mabirizi yifashishijemo ikirangantego cya EAC ndetse n’abadepite bayo.


