capture-19-2.jpg

Rurageretse hagati ya UNITED SPIRITS n’abo irega guteza cyamunara ibicuruzwa byayo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Werurwe 2022, mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi haburanishijwe ubujurire ku rubanza RC000171/2022/TC hasabwa gutesha agaciro cyamunara yo kuwa 31/01/2022 yakorewe ku bicuruzwa by’Umuhinde Manish Kumar nyiri UNITED SPIRITS urega mugenzi we w’Umuhinde Rishi Arya, Umuhesha w’Inkiko Kagame K. Festo n’umucuruzi Nsengumuremyi Anathole .

Ni ibicuruzwa bigizwe by’inzoga UNITED SPIRITS Ltd yaguze na LAXMI IMPEX Ltd ariko itarabishyikirizwa bifatirwa inshuro zigera muri eshatu binatezwa cyamunara kubera imyenda LAXMI IMPEX yari ibereyemo uwitwa Rishi Arya, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro, ndetse n’abandi nk’uko byumvikanye mu rukiko ndetse bikaba byaratumye ngo uyu anahunga.

Umucamanza yabwiye ababurana ari bo; UNITED SPIRITS irega Rishi Arya, umuhesha w’Inyiko w’Umwuga wateje cyamunara ngo hishyurwe Rishi, ndetse n’umucuruzi waguze ibyo bicuruzwa mu cyamura, ko ibibazo bizafatwaho umwanzuro ari ukumenya niba hari ibimenyetso byirengagijwe n’urukiko, niba amategeko agenga ifatira yarubahirijwe, niba ibihe biteganywa n’amategeko byo gutangaza cyamunara byarubahirijwe ndetse n’indishyi.

Kanda hano hasi usome inkuru bifitanye isano

Ahabanza

Buri ruhande rwahawe ijambo umunyamategeko agaragaza impamvu cyamunara yakozwe ikwiye guteshwa agaciro kuko ibicuruzwa byatejwe cyamunara ari ibya UNITED SPIRITS yabiguze na LaXMI IMPEX nk’uko abigaragaza mu masezerano y’ubugure avuga ko yakorewe imbere ya noteri.

capture-19-2.jpg

Hiyongeraho urubanza RCOMA 00475/2021/HCC rwaciwe n’urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu gika cya 28 aho rwavuze ko ibicuruzwa byafatiriwe na Rishi Arya ari ibya UNITED SPIRITS LTD n’izindi ngingo yagiye agaragaza nko kuba cyamunara yaratangajwe iminsi itagera kuri itanu iteganywa n’amategeko.

Uruhande rw’abaregwa narwo rwagaragaje ko urukiko ari rwo rwemeje ko ibicuruzwa byari bikiri ibya LaXMI IMPEX. Bakomoje ku ngingo ya 260 yerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi (CPCCSA) ni iya 254 igaragaza neza imigendekere ya cyamunara ahagaragazwa niba hari ikimenyetso kidashidikanywaho kigaragaza nyiri umutungo. Bavuga ko inyandiko za RRA na Avis d’arrive byemeje ko ibicuruzwa ari ibya LAXMI UNITED.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yavuze ko hazafatwa umwanzuro ku itariki ya 09 Werurwe 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *