20220812_093255.jpg

Rurangiranwa Lewis Hamilton yasuye u Rwanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umwongereza Sir Lewis Hamilton wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku ma modoka ya Formula 1, yasuye u Rwanda aho yari yaje kuruhukira.

Uyu mugabo w’ikimenyabose yemeje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyize amafoto ye ari muri Parike y’igihugu y’ibirunga ejo ku wa Kane tariki ya 11 Kanama.

Hamilton yageze mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Kenya.

Yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda, by’umwihariko akibonera ingagi imbonankubone.

Ati: “Ahandi hantu ngeze ubu ni mu birunga kureba iwabo w’ingagi. Ni ibintu byarenze ibitekerezo byanjye. Zari zituje, zisa neza, simpamya ko kuzegera ari ishusho izamva mu mutwe.”

Yunzemo ati: “Mwarakoze cyane ku buryo mwatwakiriye ndetse n’imbaraga mushyira mu kubungabunga ubwiza bw’ibyo binyabuzima. Ndetse mwarakoze nk’u Rwanda.”

Lewis Hamilton amaze gutwara shampiyona y’Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, ibimugira umwe mu bakinnyi beza Isi ifite muri uyu mukino.

20220812_093255.jpg

20220812_093300.jpg

20220812_093305.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *