Rusesabagina avuga ko yashimuswe kandi ko nabyo ari icyaha

Sangiza iyi nkuru

Paul Rusesabagina na bagenzi be 21 bari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga, aho bagiye kuburana urubanza mu mizi ahnini ku byaha by’iterabwoba.

Ni urubanza ruri kuba mu gihe inteko ya EU isaba ko uyu mugabo yarekurwa. Inteko y’ u Rwanda yarabyamaganye, ivuga ko harimo n’agasuzuguro no kwivanga mu butabera bw’ u Rwanda.

Abaregwa bose bakurikiranweho ibyaha binyuranye birimo n’ibijyanye n’iterabwoba. Byitezwe ko ari urubanza ruzaba rurerure kuko ruregwamo abantu benshi. Rusesabagina w’imyaka 66 niwe uvugwa cyane muri uru rubanza.

Imigendekere y’urubanza

Urubanza rutangiye, Rusesabagina yabajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, yahise abihakana. Yagize ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe sindi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.’’ Abajijwe niba yemera ibyaha, yagize ati “Ibyaha byose ni byo.’’

Abaregwa bari guhamagarwa imbere y’inteko iburanisha, buri wese akabazwa niba umwirondoro wasomwe ari uwe ndetse niba yemera ibyaha. Nta wahakanye ko umwirondoro atari uwe mu baregwa kandi bose bunganiwe mu mategeko.

Muri uru rubanza kandi hagaragayemo Mukandutiye Angeline wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Karere ka Nyarugenge, akaba ari mu Banyarwanda birukanywe ku ngufu n’Ingabo za RDC ubwo zirukanaga Abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda iba mu mashyamba ya Congo.

Urubanza rwakomeje, Rusesabagina yiregura avuga ko ” Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ubw’u Bubiligi kunyohereza ariko ntibabyemera.”

Ati “Ubwo urubanza rwategurwaga nibwo nakorewe icyo nise ‘gushimuta’. Icyo gushimuta nacyo ni icyaha kandi ntabwo gisimbuzwa ikindi.’’ Umucamanza yavuze ko ikijyanye no gushimutwa na cyo kizaburanwaho.

Umwunganira, Me Gatera Gashabana avuga ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha umukiliya we, Rusesabagina.

Kuburanishirizwa mu Bubiligi

Nyuma yo kugaragaza ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite uburenganzira bwo kumuburanisha, Rusesabagina yahaye umwanya umwunganizi we, Me Gatera Gashabana na we arabishimangira anagaragaza zimwe mu ngingo z’amategeko bashingiraho.

Me Gashabana yavuze ko nk’uko byatangajwe n’umukiliya we, bafite inzitizi isaba ko ikirego Ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul kitakwakira hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rugomba kumuburanisha arirwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y’iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y’inkiko z’u Bubiligi zibifitiye ububasha.

Ati “Kubera ko twazamuye ikibazo cy’inzitizi ariko hari utundi tubazo twari dufite two kubagezaho. Ndumva mwakubahiriza amategeko, mukemeza ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.’’

Ubushinjacyaha nabwo bwagize icyo buvuga ku nzitizi zivugwa na Rusesabagina. Buvuga ko ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa byaganiriweho mu maburanisha yabanje ndetse na Rusesabagina yarajuriye.

Ku ngingo yo kuba atari Umunyarwanda, ‘yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ)’ mu gihe kiregwamo n’abaturage bo mu Karere.

Ubusanzwe EACJ itangwamo ibirego n’abaturage bo mu Karere, ibyo Ubushinjacyaha bugaragaza ko ‘bishimangira ko na we yiyemerera ko ari Umunyarwanda.

Rusesabagina yavuze ko ibi azasuzuma akareba niba yarareze nk’ Umunyarwanda.

Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha asoje iburanisha ry’uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n’igice. Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi bafite izindi nzitizi.

Kurikira amakuru n’ibiganiro kuri Bwiza TV, ukanze hano

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *