Impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri kaminuza, Dr. Mulefu Alphonse avuga ko abakomeza gusaba u Rwanda ngo Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba arekurwe, bari guharanira inyungu zabo kurusha iza Rusesabagina kuko ari bo bamugize icyo ari cyo. Rusesabagina ari kuburanishwa, aho kuwa 17 Gashyantare 2021 yari yitabye urukiko gusa inteko ya EU, abasenateri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basaba u Rwanda kumurekura. Aba banasabye ko ahubwo rwatanga ibisobanuro ku buryo bwamufashe, bavuga ko ahubwo yashimuswe. Ibi byose u Rwanda rubitera utwatsi, rukavuga ko agomba gutegereza ubutabera. Bigaragara ko abo mu burengerazuba bamaramaje ngo uyu mugabo wiyemerera ibyaha icyenda ashinjwa, arekurwe. Dr. Mulefu dore uko abona iby’iki gitutu ku Rwanda mu kiganiro yagiranye na RBA Ati ” Ibi navuga ko biri mu nyungu z’abantu bamushyigikiye n’abari bamuri inyuma igihe ytangiriye kurenza uko biri mu nyungu za Rusesabagina. Ni ukuvuga ngo Rusesabagina icyo ari cyo ntabwo ari we wacyigize. Ni umuntu wari ufite abantu n’ ibihugu bimushyigikiye.” Avuga ko aba bahunga ikimwaro no kurengera isura yabo. Ati ” Niba bari bamushyigikiye kandi ari abantu bavuga rikijyana mu bihugu byabo ariko bikaba bigaragara ko umuntu bari bashyigikiye atari umunyamahoro. Ni ikintu cy’ikimwaro. Bagomba kurinda isura yabo bavuga ko ibyo akorerwa atari ibya nyabyo.” Uyu mwalimu avuga ko abasaba ko Rusesabagina arekurwa batagaruka ku byo aregwa kuko bigoye kubihakana bitewe n’ibimenyetso bihari kuko bigoye kwemeza ko u Rwanda rurenganya Rusesabagina. Rusesabagina azagaruka mu rukiko kuwa 26 Gashyantare 2021. Ni nyuma yo kugaragaza inzitizi afite nko kuba ngo yarashimuswe, kuba atari Umunyarwanda n’izindi.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

8 Responses
Rusesabagina icyo ari cyo si we wakigize- Dr. Mulefu
Uretse abami gakondo se abandi bose ibyo bari byo ntibabigirwa n’abazungu?

If you follow the story of Rusesabagina for what he did to save the lives of people by hiding them in the hotel he is innocent.

They should think about the children from nyabimata in nyaruguru district who lost their families and their properties due to Rusesabagina and his group