Rusesabagina yisanze mu Rwanda, Kagame mu kiganiro, Tshisekedi atumiza abaturanyi

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyari icya 36 muri 53 bizagira uyu mwaka. Cyatangiye tariki ya 31 Kanama kirangira tariki ya 6 Nzeri 2020. Amakuru yakiranze yiganjemo aya politiki yo mu Rwanda ndetse n’umutekano. Ababyibuka neza, ni cyo cyatangarijwemo ifatwa ry’umwe mu bantu ubutabera bw’u Rwanda bwari bukeneye cyane nk’uko tuza kubirebaho mu buryo burambuye.

Amakuru y’ingenzi yaranze icyo cyumweru ni aya:

Rusesabagina warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda yarafashwe

Ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye Paul Rusesabagina urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, rutangaza ko rwamufashe ku bufatanye n’amahanga rutashatse kuvuga bitewe n’uko rugikora iperereza.

Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha bine (ubwicanyi, ubushimusi, iterabwoba n’ubusahuzi) ntihamenyekanye igihugu yafatiwemo gusa abo mu muryango we bemeje ko yari mu rugendo rw’i Dubai muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu.

Ifatwa rye kandi ryakurikiranye n’amagambo arimo ay’umuhungu we, Tresor Rusesabagina tariki ya 31 Kanama wavuze ko agiye gukora ibishoboka byose abohoze se. Imiryango nka NYCFPA (New York Center for Foreign Policy Affairs) wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nawo wasabye ko Guverinoma y’u Rwanda yarekura uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko, ngo kuko ibyo aregwa ntibifite ishingiro.

Perezida Kagame mu kiganiro gikuraho ikinyoma cy’abamubikaga

Nyuma y’igihe kirekire abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda babika Perezida Kagame, kuri uyu wa 6 Nzeri yagaragaye mu kiganiro cyatambutse ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.

Perezida Kagame yakomoje kuri Padiri Nahimana Thomas wasakaje aya makuru y’igihuha, amugenera ubutumwa ati: “Urucira muka so, rugatwara nyoko.”

Yahuje ikibazo cya Padiri Nahimana n’icya Paul Rusesabagina uherutse gufatwa, avuga ko uyu musaseridoti na we ashobora kuzisanga mu Rwanda nk’uko Rusesabagina byamugendekeye.

Perezida Kagame, Museveni, Ndayishimiye na Tshisekedi barakora inama vuba

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bagiye guhurira mu nama muri uku kwezi.

Amakuru aturuka muri RDC avuga ko Perezida Tshisekedi ari we wateguye iyi nama izabera mu mujyi wa Goma uri mu burengerazuba bw’u Rwanda. Ibizigirwamo birimo umutekano, ubukungu, ubucuruzi n’ubuzima.

Ni ubwa mbere aba bakuru b’ibihugu bose baraba bahuriye hamwe, cyane ko ubwo baherukana, Evariste Ndayishimiye atari yagatorewe kuba Perezida w’u Burundi.

Imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri RDC

Kuri uyu wa 4 Nzeri 2020, bamwe mu bakongomani bakoreye imyigaragambyo imbere y’Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa, bashaka ko Ambasaderi Vincent Karega yirukanwa kuri ubwo butaka.

Bashingiye ku butumwa uyu Ambasaderi yanditse kuri Twitter tariki ya 24 Kanama anyomoza abashinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Kasika muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu 1998.

Guverinoma ya RDC yari yakajije uburinzi imbere y’iyi Ambasade, ihohereza abapolisi bagerageje gusubiza inyuma abigaragambya bakoresheje ibirimo ibyuka biryana mu maso, gusa aba Bakongomani bakomeje kwigaragambiriza hakurya yayo.

Minisitiri Busingye yanenze abapolisi bica abakurikiranweho ibyaha

Mu butumwa busa n’ubuhumuriza abatewe impungenge n’abapolisi bakomeje kurasa abakurikiranweho ibyaha bagatakaza ubuzima, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intuma Nkuru ya Leta yanenze ababikora.

Minisitiri Busingye yagize ati: “Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa/abakekwa ntibyemewe n’amategeko kandi ntibikwiye.

Turakorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego bireba iki kibazo gikemuke binyuze muri politiki y’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi.”

MU MIKINO

Nyuma yo gucisha abantu ururondogoro, Lionel Messi yemeye kuguma muri FC Barcelone

Umukinnyi wa FC Barcelona ukomoka muri Argentine, Lionel Messi yemeye gukomeza gukinira iyi kipe kugeza muri Kamena 2021 ubwo amasezerano impande zombi zasinye azaba arangiye. Ni nyuma y’aho uyu mukinnyi yabonaga atashobora gutanga umurengera w’amafaranga yasabwaga kugira ngo yemererwe kugenda.

Igitekerezo cyo kuva muri FC Barcelona, Lionel Messi yakigize nyuma y’aho iyi kipe inyagiriwe na Bayern Munich ibitego 8-2 mu irushanwa rya UEFA Champions League. Uyu mukino watumye umutoza Quique Setien yirukanwa, Ronald Koeman wamusimbuye yiyemeza kubaka iyi kipe bundi bushya, abakinnyi benshi akabarekura.

IMYIDAGADURO

Indirimbo ‘We Don’t Care’ ya Meddy yashyizeho agahigo kuba iyarebwe kenshi mu gihe cy’ibyumweru bibiri aho yarebwe inshuro zirenga miliyoni. Iyi ndirimbo uyu Munyarwanda yafatanyije na Rayvanny ndetse na DJ Romy Johns yagiye kuri YouTube tariki ya 21 Kanama.

Meddy akomeje kwigarurira imitima y’Abanyarwanda ndetse n’abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’indirimbo zikoranye ubuhanga akomeje gushyira hanze. Uyu ni we muhanzi Nyarwanda ufite indirimbo zarebwe cyane kuri YouTube, hagakurikiraho mugenzi we The Ben.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *