Rusizi: Ababyeyi 40 batujwe mu rugo rw'Impinganzima

Sangiza iyi nkuru

Ni urugo rwubatse mu mudugudu wa Ntwali, akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, rugizwe n’inyubako 4 zirimo aho izi ntwaza ziryama, icyumba cy’uruganiriro n’inama, ivuriro,ahafatirwa amafunguro,ahakorera ubuyobozi n’ibindi bihakenerwa.

Rwafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2019. n’umuyobozi wungirije w’umuryango Unit Club Intwararumuri, madamu Kayisire Marie Solange usanzwe ari na Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri,ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri  w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina n’abandi bayobozi.

Uru rugo nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu Mukabayire Valérie,rufite ubushobozi bwo kwakira Intwaza 52 kuko ibyumba zishobora kuraramo ari 26,kimwe cyakira Intwaza 2,kugeza ubu hakaba harimo Intwaza 40 zituruka mu turere twose tugize intara y’uburengerazuba n’imwe  yaturutse mu karere ka Gisagara, Intwaza zirurimo ngo zishimiye imibereho zirimo ubu nyuma yo kugirwa inshike na Jenoside yakorewe abatutsi,zikaba zarasubujwe icyanga cy’ubuzima zitaweho mu buryo bwose.

Mu ijambo rye, yabanje gushimira byimazeyo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi zirangajwe imbere na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame,zikabarokora zikabasubiza ubuzima,zikabakura mu bwigunge zikabaha n’uburyo bwo kwiyubaka,anashimira by’umwihariko perezida Kagame ko nyuma yo kuyihagarika,yabasubije agaciro,icyizere cyo kubaho,amahoro n’inseko,bakazahora bazirikana aho yabavanye,aho abagejeje n’aho abaganisha mu masaziro  mazima.

Yanashimiye cyane madamu Jeannette Kagame ubahoza ku mutima,abinyujije mu muryango arangaje imbere Unit Club intwararumuri akaba yarabubakiye uru rugo rwiza rw’amasaziro, babona ibyo bakenera byose mu mibereho yabo ya buri munsi, birimo kuvuzwa,amacumbi,kubavana mu bwigunge agabanya icyuho cy’ababo babuze no gukomeza ubuvugizi mu nzego zose kugira ngo bakomeze kugira imibereho myiza.

Ati’’ turashimira  cyane Unit Club intwararumuri irangajwe imbere na Nyakubahwa madamu Jeannette Kagame washatse igisubizo kirambye cyo kubashakira  uburyo bwo kubaba hafi mu masaziro yabo,uru rugo uyu munsi dutujemo aba babyeyi ni urugo rujyanye n’imyaka yabo kandi ruzabakura mu bwigunge rukabafasha kubungabunga ubuzima bwabo,bakitabwaho.’’

Yashimiye izi ntwaza uburyo,nyuma y’ibyazibayeho zitaheranywe n’agahinda ahubwo zakomeje gutwaza nubwo abari kuzitaho mu zabukuru bose bashize,bukaba ari ubutwari bukomeye zagize,anavuga ko hakiri umubare w’abandi babyeyi nk’aba bagikeneye gufashirizwa mu ngo zabo  cyangwa mu miryango yabakiriye bagifite imbaraga,akizera ko ubufasha bakeneye batazabura kububona.

Bavugamenshi Verdiana,umwe muri izi ntwaza,avuga ko nyuma yo kuzengerezwa n’ingoma ya Habyarimana  akicirwa abana n’umugabo muri Jenoside yakorewe abatutsi agasigara iheruheru, ntiyizeraga ko azongera kunezerwa,ariko ngo yishimiye kuba mu  mpinganzima.

Ati’’ ndashimira cyane umubyeyi wacu Paul Kagame wadushyize mu  mpinganzima. Nitaweho, ndagaburirwa neza, ndasasirwa,nsigwa amavuta, turaririmba,tugakina tukishima, turamushimira cyane kuko nkanjye ubu mba narapfuye iyo atamba bugufi.’’

Minisiriri w’ubutegetsi bw’igihugu,prof. Shyaka Anastase,yashimiye   Unit Cluba intwararumuri n’abafatanyabikorwa bayo bose basanzwe bafatanya muri ibi bikorwa byo gusigasira ubuzima bw’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi,barimo AVEGA,FARG,CNLG,AERG n’abandi, batumye aba babyeyi bongera kugarura ibitwenge, aba babyeyi na bo abasaba kongera kwishimira ko bitaweho,kandi ko bazakomeza kwitabwaho uko bishobotse kose.

Inyubako zatashywe ku mugaragaro zubatswe umwaka ushize, bazituzwamo muri Kamena  uyu mwaka,zirimo abasaza 8 n’abakecuru 32,mu gihugu hose Impinganzima zikaba ziri kandi mu turere twa Huye,Bugesera na Nyanza,ahabarirwa hose hamwe intwaza 219.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *